Musanze : Imbuto zagaragaye ko zitera indwara zakuwe mu masoko zirangizwa

Imbuto za Pomme n’imizabibu ziva muri Afurika y’epfo zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi miriyoni, zangijwe nyuma yo guhabwa akato aho bigaragariye ko zikomeje gutera indwara zidasanze zikomeje gutwara abantu ubuzima.

Izi mbuto zangijwe zituruka muri Afurika y'epfo
Izi mbuto zangijwe zituruka muri Afurika y’epfo

Ni nyuma y’itangazo rya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ryashyizwe ahagaragara tariki 19 Ukuboza 2017, rikumira ibikomoka ku nyama no ku mbuto kwinjizwa m’u Rwanda nyuma yuko byagaragaye ko zikomeje kwanduza indwara yitwa Listeriosis.

Nyuma y’umukwabu umaze iminsi ukorerwa mu masoko anyuranye mu karere ka Musanze hagamijwe gusuzuma ko ibyo biribwa byahawe akato byinjira m’u Rwanda, hafashwe amakarito hafi 10 y’izo mbuto zituruka muri Afurika y’epfo agizwe n’imbuto za Pomme n’imizabibu.

Habanabakize Thomas, umukozi wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI), ubwo hakorwaga igikorwa cyo kwangiza izo mbuto, cyabereye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze tariki 10 Mata 2018, yagaragaje uburyo izo mbuto zifite ingaruka ku buzima bw’abaturage mu gihe icuruzwa ryazo mu Rwanda ridakumiriwe.

Ati“Nyuma yo gushyiraho akato, inzego zose zarabimenyeshejwe binyuzwa no ku ma radio mu rwego rwo kugira ngo twirinde ko hari umunyarwanda wakwanduzwa n’izo mbuto akandura indwara ivugwa mu itangazo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yashyize ahagaragara tariki 19 Ukuboza 2017.

Iyo ndwara mbi cyane yitwa Listeriosis, ibimenyetso by’uyirwaye amatwi arahinamirana, guta inkonda bidashira, kuvanamo inda haba ku bantu no ku matungo bikarangira umuntu apfuye. Murumva ko ari ikintu kibabaje cyane”.

Akomeza agira ati“Turagira ngo tunakangurire abantu babijyagamo muri urwo ruhererekane rw’ubucuruzi bw’imbuto ziva muri Afurika y’epfo kubihagarika, kugira ngo batazateza akaga Abanyarwanda muri rusange babirya”.

Bamwe mu basanzwe bacururiza izo mbuto mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, bavuga ko bagiye gukurikiza amabwiriza ya Leta birinda gucuruza ibitemewe, n’ubwo byabateje igihombo nyuma yo guhagarikirwa imbuto ntiberekwe inzima zizisimbura.

Mukandayisenga Vestine ati“Ubwo turajya mu bindi. None se ko batubwiye ko zajemo uburwayi kandi bwagera kuri buri wese, tuzicuruje ni bwo twaba twunguka?”.

Kabanyana Virginie yungamo agira ati“Ubu n’izo zemewe ntazo turabona none se gucuruza ikintu wakiranguye bakagitwara ubwo murumva twabona inyungu? Turareba ibindi bitwungura dukore ibyo”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burakangurira abacuruzi kwirinda magendu, birinda no gucuruza ibibujijwe mu gihugu kuko bishobora gutwara ubuzima bw’abaturage nk’uko bivugwa na Uwamariya Marie Claire umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ati“ Nka twe mu karere ka Musanze, akarere gahatanira umwanya wa kabiri inyuma y’umujyi wa Kigali abacuruza izi mbuto ziva mu gihugu cya Afurika y’epfo bari bamaze kuba benshi.

Hari abasobanura ko batigeze bumva itangazo rya MINAGRI hakaba n’abandi bari barizi bakarirengaho bashaka inyungu z’umurengera batitaye ku buzima bw’abaturage”.

Akomeza agira ati“Mwa bacuruzi mwe mubimenye iyi message ikomeye ngira ngo bamwe mubacuruzi mwigiriye n’uruhare rwo kwangiza izi mbuto, mugende mubibwire n’abandi abo baba babikora rwihishwa, sinumva ko wakunguka ugamije kwangiza ubuzima bw’abaturage”.

Raporo ya MINAGRI igaragaza ko mu gihugu cya Afurika y’epfo iyo ndwara imaze guhitana 183. Mu Rwanda hakaba nta muntu iyo ndwara iragaragaraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo Abayobozi bakoze nibyo rwose kuko ni ukurengera ubuzima bw’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga batemberera mu Karere ka Musanze. Ariko ndangirango mbwire umunyamakuru ko: Ubundi bavuga kwagiza iyo ari inkintu cyiza bahonyoye naho! Izo mbuto rero ntibazangije ahumbwo bazikoreye igikwiriye.

NZABANDORA yanditse ku itariki ya: 13-04-2018  →  Musubize

abaziranenge bakora iki!!ibituka muli Africa yepfo!ibituruka I burundi byose biraza,abaturage bakarya abandi bicaye aho mibiro!!ngo ntawe bazi byahitanye byose babibwirwa niki! !!

gakuba yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

Nibyiza ko izo mbuto zangijwe kugirango zidashyira mu kaga ubuzima bw’ Abanyarwanda; ariko NINAGRI ishyireho n’inganba zogushishikariza abahinzi bo mu Rwanda guhinga pome kuko ni imbuto zifitiye akamaro imibiri yacu.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka