Muri 2016 ibigo nyafurika by’indege byahombye miliyoni 100 z’Amadolari

Ibihugu bya Afurika birahamagarirwa kongera ingufu mu bufatanye n’ibigo by’indege byo kuri uwo mugabane kugira ngo ubwikorezi mu kirere bworohe.

Abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya AFRAA
Abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya AFRAA

Byatangarijwe mu nama mpuzamahanga ya 49 y ’Ishyirahamwe ry’ibigo nyafurika by’ubwikorezi bwo mu kirere (AFRAA), yatangijwe ku mugaragaro i Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2017, ikazamara iminsi itatu.

Afungura iyo nama, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yavuze ko hari byinshi bigikenewe kugira ngo ubwikorezi bwo mu kirere butere imbere.

Agira ati “Ubwikorezi mu ndege muri Afurika buracyari inyuma y’indi migabane y’isi. Icyo tugomba gukora ni ukongera ubufatanye hagati ya za Leta n’ibigo by’ubwikorezi mu ndege hanozwa ibijyanye n’imisoro ku bibuga by’indege no kongera ibikorwa remezo.”

Akomeza agira ati “Kugira ngo ubucuruzi butere imbere, ibihugu bya Afurika birasabwa koroshya itangwa rya ‘Visa’, ibi bizatuma ingendo mu ndege zaba izitwara abantu zaba izitwara imizigo ziyongera.”

Umunyabanga mukuru ucyuye igihe wa AFRAA, Dr Alijah Chingosho yavuze ko ibigo by’indege nyafurika bikomeje gukorera mu gihombo.

Agira ati “Ibigo nyafurika by’indege byahombye miliyoni 700 z’Amadolari ya Amerika (arenga miliyari 500RWf) muri 2015, birongera bihomba asaga miliyoni 100 (arenga miliyari 80RWf) muri 2016. N’uyu mwaka kandi bigaragara ko hitezwe ikindi gihombo nk’icy’ubushize.”

Akomeza avuga ko ibi ahanini biterwa n’ikibazo cy’umutekano muke muri bimwe mu bihugu bigatuma ingendo ziba nke.

Ikindi ngo ni ibibuga by’indege bitujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga cyane cyane mu bikorwa remezo n’imikoranire itanoze hagati y’ibihugu.

Yongeraho ko iyi nama izafasha ibindi bihugu bya Afurika kwigira ubunanaribonye ku Rwanda, kuko ngo rurimo kugaragaza iterambere ryihuse mu by’indege.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente afungura inama ya 49 ya AFRAA
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente afungura inama ya 49 ya AFRAA

Umuyobozi wa RwandAir akaba na Perezida wa AFRAA, Col Chance Ndagano yavuze ko iyo nama buri gihugu kizayungukiramo.

Agira ati “Hano hari abayobozi b’ibigo by’indege, abazikora, ibigo by’ubwishingizi n’abandi bakora ibijyanye nazo. Ntabwo rero twazanywe no kuvuga ibibazo gusa duhura na byo, ahubwo turaboneraho no kungurana ibitekerezo ku buryo ibyo bibazo byakemuka.”

Kuri ubu ibihugu bya Afurika 23 birimo n’u Rwanda ni byo byamaze gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Yamoussoukro, yo koroshya imigenderanira mu kirere, ibisigaye na byo bikaba bisabwa gutera iyo ntambwe.

Inama yitabiriwe n’abarenga 450 bazobereye mu by’indege baturutse mu bihugu 52 byo ku migabane yose y’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka