Ubu buryo bushya bwiswe ‘MoKash’ bwatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2017, ngo bureba abafatabuguzi ba MTN banakoresha MTN Mobile Money.
Arthur Rutagengwa, Umuyobozi wa Mobile Money mu Rwanda yagarutse ku bisabwa kugira ngo uwifuza kugurizwa abone inguzanyo.
Agira ati “Icyo umuntu asabwa ni ko ‘SIM Card’ iba iri muri Mobile Money kandi ikora, imwanditseho, akoresha izindi servisi nk’ubutumwa bugufi, internet, guhamagara n’ibindi.
Ibyo ni byo basuzuma basanga usaba inguzanyo abyujuje akayihabwa. Ntabwo ari buri wese usabye inguzanyo uzajya ayibona.”
Ubuyobozi bwa CBA buvuga ko inguzanyo ntarengwa ari ibihumbi 300RWf kandi ugurijwe amafaranga akayishyura yongeyeho inyungu ya 9%.
Gusa ngo bishobora guhinduka bitewe n’inguzanyo umuntu yasabye, naho ubikije akazajya yungukirwa 7% ku mwaka.
Umuyobozi mukuru wa CBA, Eric Muriuki yavuze ko amafaranga abitse muri ubu buryo bwa "MoKash" aba afite umutekano.
Agira ati “Amafaranga yabikijwe arashinganye mu kigo cy’ubwishingizi cyo mu Rwanda. Ikindi ni uko MoKash ibikira amafaranga abakiriya nk’uko izindi banki zibigenza hifashishijwe ikoranabuhanga, ntibagire impungenge rero kuko amafaranga yabo azaba arinzwe neza."
Alain Numa ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda, yasobanuriye abari bahari uburyo MoKash ikoreshwa.
Agira ati “Iyo uri umufatabuguzi wa Mobile Money, wandika *182# ukareba ibikurikiraho ari ho usanga bakubaza niba ushaka kubitsa cyangwa kugurizwa.
Niba ushaka inguzanyo urabona aho bakwereka amafaranga wemerewe, ugakurikiza amabwiriza ubundi inguzanyo ugahita uyibona."
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete yavuze ko ubu buryo buzatuma kugendana umurundo w’amafarangabigabanuka bityo ntihabeho kwibwa. Ikindi ngo iyo amafaranga abitswe mu ikoranabuhanga byorohera Leta gukurikirana imikoreshereze yayo.
Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, Umuyobozi mukuru wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), Monique Nsanzabaganwa, abayobozi n’abakozi ba MTN na CBA.
Bashimye iki gikorwa kuko kiri muri gahunda isanzwe mu Rwanda yo gushishikariza abantu kutagendana amafaranga menshi mu mifuka cyangwa mu bikapu, ngo kuko umutekano wayo uba utizewe.
Ibitekerezo ( 42 )
Ohereza igitekerezo
|
Wahabwa imguzanyo umaze kuzigama angahe nibura?
Uko wabona inguzanyo Mokash
Inguzanyo narengwa nangahe
Kugurizwa bisabiki?
Ushobora Gusaba inguzanyo ufite mi amafaranga nagana iiki
Mokash ni nziza gusa inyungu iri hejuru kandi igihe cyo kwishyura ni gito
Mutubwire , ni amafaranga angahe ugomba kuba ufite kuri Mokash kugirango mumugurize?
Amafaranga angahe ugomba kuba ufite kuri mokash ngo ugurizwe
Nsaba inguzanyo mukansubiza ngo ndimo umwenda kandi narishyuye
Ko mwana inguzanyo ntimunsubize .ngomba kubitsa angahe ngo mumps inguzanyo.murakoze
Ngewembona mwabwiza abantu ukuri iyonyungu irarenze 9%Kukwezi ninyishi kandi kubitsa araringwi 7%Kwijanaku kumwaka.
ese amafaranga umuntu yizigamye ayagiraho ubuhe burenganzira?
amafranga umuntu yizigamye ayagiraho ubuhe burenganzira? ese umuntu yemererwa inguzanyo amaze igihe kingana iki akora save? tell us plz
plz mutubwire amafranga umuntu yizigamye ayagiraho uburenganzira bungana bute? ese muguriza umuntu amaze igihe kingana gute asavinga?? tell us plz
Ndashaka kugurizwa ibihumbi 35000 kandi munyereke compte yanjye ariho thinks.
Ewane boro yanze man, nange natangiye kubitsa ark sometime i want to get a loan gusa bakambwira ngo "client acount isn’t active". So imagine. Jxt mubitunganye bana