Ubu ushobora kuguza kugeza ku bihumbi 300RWf na Mobile Money

Ikigo cy’itumanaho, MTN Rwanda ku bufatanye na Banki Nyafurika y’Ubucuruzi (CBA), cyatangije uburyo bushya bwo kuguriza abakiriya bacyo amafaranga hifashishijwe telefone.

Ikirango cya MoKash cy'uburyo bushya MTN yatangije bwo kuguriza abafatabuguzi ba Mobile Money
Ikirango cya MoKash cy’uburyo bushya MTN yatangije bwo kuguriza abafatabuguzi ba Mobile Money

Ubu buryo bushya bwiswe ‘MoKash’ bwatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2017, ngo bureba abafatabuguzi ba MTN banakoresha MTN Mobile Money.

Arthur Rutagengwa, Umuyobozi wa Mobile Money mu Rwanda yagarutse ku bisabwa kugira ngo uwifuza kugurizwa abone inguzanyo.

Agira ati “Icyo umuntu asabwa ni ko ‘SIM Card’ iba iri muri Mobile Money kandi ikora, imwanditseho, akoresha izindi servisi nk’ubutumwa bugufi, internet, guhamagara n’ibindi.

Ibyo ni byo basuzuma basanga usaba inguzanyo abyujuje akayihabwa. Ntabwo ari buri wese usabye inguzanyo uzajya ayibona.”

Ubuyobozi bwa CBA buvuga ko inguzanyo ntarengwa ari ibihumbi 300RWf kandi ugurijwe amafaranga akayishyura yongeyeho inyungu ya 9%.

Gusa ngo bishobora guhinduka bitewe n’inguzanyo umuntu yasabye, naho ubikije akazajya yungukirwa 7% ku mwaka.

Abayobozi muri MTN basobanurira abanyamakuru ubwiza bwo gukoresha ubu buryo
Abayobozi muri MTN basobanurira abanyamakuru ubwiza bwo gukoresha ubu buryo

Umuyobozi mukuru wa CBA, Eric Muriuki yavuze ko amafaranga abitse muri ubu buryo bwa "MoKash" aba afite umutekano.

Agira ati “Amafaranga yabikijwe arashinganye mu kigo cy’ubwishingizi cyo mu Rwanda. Ikindi ni uko MoKash ibikira amafaranga abakiriya nk’uko izindi banki zibigenza hifashishijwe ikoranabuhanga, ntibagire impungenge rero kuko amafaranga yabo azaba arinzwe neza."

Alain Numa ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda, yasobanuriye abari bahari uburyo MoKash ikoreshwa.

Agira ati “Iyo uri umufatabuguzi wa Mobile Money, wandika *182# ukareba ibikurikiraho ari ho usanga bakubaza niba ushaka kubitsa cyangwa kugurizwa.

Niba ushaka inguzanyo urabona aho bakwereka amafaranga wemerewe, ugakurikiza amabwiriza ubundi inguzanyo ugahita uyibona."

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete yavuze ko ubu buryo buzatuma kugendana umurundo w’amafarangabigabanuka bityo ntihabeho kwibwa. Ikindi ngo iyo amafaranga abitswe mu ikoranabuhanga byorohera Leta gukurikirana imikoreshereze yayo.

Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, Umuyobozi mukuru wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), Monique Nsanzabaganwa, abayobozi n’abakozi ba MTN na CBA.

Minisitiri Gatete yashimye ubu buryo bwa "Mokash" kuko bujyana na gahunda yatangijwe na leta ikangurira abantu kutagendana amafaranga menshi
Minisitiri Gatete yashimye ubu buryo bwa "Mokash" kuko bujyana na gahunda yatangijwe na leta ikangurira abantu kutagendana amafaranga menshi

Bashimye iki gikorwa kuko kiri muri gahunda isanzwe mu Rwanda yo gushishikariza abantu kutagendana amafaranga menshi mu mifuka cyangwa mu bikapu, ngo kuko umutekano wayo uba utizewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 42 )

Ese koturi inyangamugayo mwaduha inguzanyo ya mokash kuri nimero 0790441401

Tuyizere eric yanditse ku itariki ya: 19-02-2024  →  Musubize

Mwangurije amafaranga ibihumbi 25000

Shema frank yanditse ku itariki ya: 30-12-2023  →  Musubize

maze igihe nkoresha mokash, mbitsa kandi mbikuza, ariko iyo ngiue gusaba inguzanyo bambwira ko nemerewe zero. Ese mfite ikihe kibazo, ko nifuza gukorana na MTN na CBA neza.

Murakoze

UMUMPOREZE Valentine yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

kO mbitsa cyane kuri mokash nasaba inguzanyo bakambwira ko umubare ntarengwa ari zero. Mwambwira impamvu ikibazo cyakemurwa gute

UMUMPOREZE Valentine yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Ndashaka nange munshyire muri loan system kuko ndabitsa nkanabikuza ariko singuza bambwirako loan ari 0

Ngendahimana Laurent yanditse ku itariki ya: 8-06-2023  →  Musubize

Ndibaza ko maze imyaka irenga 4 mbitsa nk’anabikura none ko nsaba inguzanyo bakambwirako inguzanyo ntarengwa ari 0 none ndasabwa iki ngo ngikore ariko mbone service nk’abandi?????

Uwihanganye innocent yanditse ku itariki ya: 29-01-2023  →  Musubize

Mocash ninziza ariko igihe cyo kwishyura inguzanyo nigito mwongere igihe

Munyemana callixte yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

Ko mukomeze munyishyuza inguzanyo ya mokash kandi narayishyuye kera.

Delicious yanditse ku itariki ya: 7-03-2022  →  Musubize

Hello ntakumuntu mwafasha Umuntu business mukamufasha kugirango Itereimbere

Alias yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Njyewe mbikije incuronyinshi amafaranga kuri mocash aeiko iyongujije barabwira ngo injuzanyo ntaregwa ni 0 thx.

Hategekimana yanditse ku itariki ya: 13-12-2021  →  Musubize

Nyuma yuko twasobanuriwe imikoreshereze ya mocash mujye mudufasha SIMCARD zitari muri system nazo zishyirwemo, tumaranye nayo igihe ariko uraguza bakakubwira ko numero yawe iguzanyo ntarengwa ari zero. Murakoze.

Bazatsinda Isaie yanditse ku itariki ya: 26-06-2021  →  Musubize

Mokash noneho koyanze gukora byagenze gute

TWAGIRIMANA Peter yanditse ku itariki ya: 8-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka