MTN igiye kuvugurura ‘packs’ no kongerera imbaraga inguzanyo ‘Mokash’

Sosiyete y’itumanaho MTN yatangaje ko izavugurura serivisi zo kugura iminota yo guhamagara(packs), ndetse no gukomeza gahunda yo gutanga inguzanyo(mokash).

Abayabozi batandukanye muri MTN
Abayabozi batandukanye muri MTN

Iyi sosiyete ivuga ko yatakarije abafatabuguzi ibihumbi 200 muri gahunda ya Leta yo kwandikisha za simu kadi. Ngo yizeye kubona abafatabuguzi bashya ibihumbi 100 biyongera ku bandi bakiriya isanganwe bagera kuri miliyoni enye.

Gahunda yo gutanga inguzanyo y’amafaranga ku bafite Mobile money (Mokash), ndetse no kunoza serivisi yo kugura iminota(Packs), ni bimwe mu byo MTN ivuga ko bizayifasha kongera abafatabuguzi.

Umuyobozi Mukuru wa MTN, Bart Hofker yagejejweho ikibazo cy’uko hari abafatabuguzi bagura iminota 10 yo guhamagara ku mafaranga 800 Frw, mu gihe hari abandi bashobora kugura iyo minota ku mafaranga 100 Frw.
Yagize ati”Iki ni ikibazo koko kandi turizeza kugikemura mu byumweru bike biri imbere”.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri MTN, Norman Munyampundu nawe atangaza ko bakomeje guteza imbere gahunda ya ‘Mokash’, aho umukiriya wa MTN ufite Mobile money ashobora kubona inguzanyo igera ku mafaranga 300,000frw.

Ati”Kugira ngo ubone inguzanyo wifuza, tureba ubwinshi bw’amafaranga uhora ubitsa kuri mobile money yawe, ayo ufiteho n’uburyo witabira guhamagara abantu”.

Umuyobozi wa MTN, Bart Hofker mu kiganiro n'abanyamakuru
Umuyobozi wa MTN, Bart Hofker mu kiganiro n’abanyamakuru

MTN yagiranye amasezerano na Banki nyafurika y’ubucuruzi (CBA), ikaba ari yo itanga iyo nguzanyo ku bantu babiherewe uburenganzira na MTN; bakayishyura hiyongereyeho inyungu ya 9% by’amafaranga umuntu yahawe.

Iki kigo cy’itumanaho kandi cyijeje ko kizakomeza gutanga 1% by’inyungu kibona mu mwaka, akaba agenewe gukura abantu mu bukene.

MTN yizeza abakiriya ko imiyoboro yayo itazigera icikagurika, ndetse ko izakomeza kunoza serivisi zose bazayisaba gukosora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muzavugurure weekend promotion kuko hari igihe wikendi irangira kandi hakiri iminota ugasanga ntibikunze. kandi turifuza ko mwakosora uburyo bwa mobile moneykujya muri mobile uko ubishaka kuri buri nomero

NIYIGENAELIAS yanditse ku itariki ya: 31-03-2017  →  Musubize

Ni byiza gukora ivugurura kuko benshi dukeneye kuba natwe twagura packs z’amafaranga make.

Ishimwe Laurien yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka