‘Fashion Night Out’ agashya kazagaragara muri Expo y’ibikorerwa mu Rwanda

Urugaga rw’abikorera (PSF), rwateguye bwa mbere igikorwa cyo kumurika imideri nyarwanda ( Fashion Night out), kizabera mu imurikagurisha rya ‘Made in Rwanda’ rizaba kuva taliki 14-20 Ukuboza 2016.

Fashion Night Out izagaragaramo imideli itandukanye ikorwa n'abanyarwanda
Fashion Night Out izagaragaramo imideli itandukanye ikorwa n’abanyarwanda

Fashion Night Out , izaba igamije kwerekana ubuhanga bw’Abanyarwanda mu guhimba imideri igezweho y’imyambarire, bifashishije ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda.

Iki gikorwa ngo gisanzwe kiba mu bindi bihugu kikabera ku mihanda, ariko mu Rwanda bizaba bitandukanye, nk’uko Eric Kabera, ushinzwe itumanaho n’ubucuri muri PSF abivuga.

Yagize ati “Mu bindi bihugu basanzwe bakora imurika ry’imideri nk’iri twitegura, ariko bakarikorera ku mihanda.

Iryo mu Rwanda rifite ahantu heza ryateguriwe rizabera, aho abazaryitabira bazisanzura, bafite aho kwicara, banabasha kubona icyo kwica isari ari ko bihera ijisho udushya tuzaba twerekanwa ndetse bakazaba bashobora no kwihahira”.

Hazamurikwa imyambaro itandukanye ikorwa n'inganda zo mu Rwanda
Hazamurikwa imyambaro itandukanye ikorwa n’inganda zo mu Rwanda

Abahanga icumi mu by’imideri y’imyambarire ni bo biteguye kuzerekana udushya bakora muri iki gikorwa kikazaba ku mugoroba wo ku ya 16 Ukuboza 2016.

Made in Rwanda Expo muri rusange igamije kwerekana ubwiza bw’iby’iwacu no guhanahana ubunararibonye hagati y’abikorera, nk’uko Ruzibiza Stephen, Umuyobozi mukuru wa PSF abivuga.

Ati “Aya ni amahirwe abikorera babonye yo kwerekana ibyo bagezeho, bakaboneraho kungurana ibitekerezo no guhanahana ubunararibonye cyane cyane mu ikoranabuhanga bakoresha, bigatuma bongera udushya mu ishoramari ryabo”.

Ruzibiza kandi akangurira Abanyarwanda kwitabira kugura ibintu byinshi binyuranye bikorerwa mu Rwanda, kuko ari byiza kandi byujuje ubuziranenge.

Iri murikagurisha rizagaragaza ko ibyiza bitaba mu mahanga ahubwo no mu Rwanda bihari
Iri murikagurisha rizagaragaza ko ibyiza bitaba mu mahanga ahubwo no mu Rwanda bihari

Akingeneye Jeanne, umuturage wo Mujyi wa Kigali, avuga ko iri murikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rifite akamaro kanini.

Ati “Expo nzayitabira kuko ituma umuntu abona ibintu byinshi atari azi ko bikorerwa mu Rwanda, bityo ntiduhore dutekereza ko ibyiza ari ibituruka mu mahanga gusa kandi n’iby’iwacu ari byiza”.

Made in Rwanda Expo izabera i Gikondo ahasanzwe habera amamurikagurisha, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’abamurika ibyo bakora basaga 350.

PSF ivuga ko iri murikagurisha riri muri gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bityo ibyoherezwa hanze byiyongere n’ubukungu bw’igihugu buzamuke.

Ruzibiza avuga ko Made in Rwanda Fashion Night Out ari agashya kazaranga Expo ya Made in Rwanda
Ruzibiza avuga ko Made in Rwanda Fashion Night Out ari agashya kazaranga Expo ya Made in Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka