Bavuga ko isoko bakoreramo ari isoko rya kijyambere kandi mpuzamahanga, kuko ryitabirwa n’abaturutse muri Uganda ndetse na repabulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC).
Ariko ngo kubera ko nta mashanyarazi rigira, bituma abaricururizamo bakora amasaha make.
Iyo umwijima uje ngo bahita bitahira nyamara aribwo abakiriya benshi baba batangiye kuza guhaha.
Bavuga kandi ko bamaze imyaka itatu bizezwa n’ubuyobozi ko bagiye guhabwa amashanyarazi, ariko bategereje bagaheba.
Mukarungano Esperance ucururiza ibirayi n’ibishyimbo muri iri soko, avuga ko babonye amashanyarazi byabafasha gukora igihe kinini bakabasha kwiteza imbere.
Agira ati “Mpera sa kumi n’imwe za mugitondo ngataha sa kumi n’imwe z’umugoroba abakiriya bagihari, kuko umwijima utanyemerera gukomeza gucuruza”.
Kamanzi Jean Paul nawe ucururiza muri iri soko, avuga ko umwijima udatuma bageza saa moya z’ijoro bakora, kandi baba bagifite abakiriya babagana.
Kayitsinga Faustin umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, avuga ko icya kabiri cy’amafaranga yo kugeza umuriro muri iri soko akarere kamaze kuyishyura, ikibazo kikaba kiri mu nzira zo gukemuka.
Ati “Kugirango amashyanyarazi agezwe muri iri soko no mu nkengero zaryo aho ataragezwa, byasabaga ingengo y’imari ingana na miriyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.
Akarere kamaze kwishyura hafi miriyoni 150, ubu igisigaye n’ukugirango bawuhageze”.
Uyu muyobozi avuga ko ingengo y’imari yuyu mwaka izajya kurangira, abatuye muri Nyagahinga ndetse no mu nkengero zayo, bose baramaze kugezwaho amashyanyarazi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umuriro nikibazo kandi harubatswe isoko rigezweho