Kuba mu muryango w’ubucuruzi mpuzamahanga bizorohereza abacuruzi bo mu Rwanda

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM) itangaza ko kuba u Rwanda rwarasinye amasezerano y’Ibihugu bigize umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (ITO), bizagabanya igiciro abatumiza ibintu hanze batangaga.

Tuyizeye avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano rizagirira u Rwanda akamaro
Tuyizeye avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rizagirira u Rwanda akamaro

MINICOM yabitangaje ubwo yasobanuriraga abacuruzi bimwe mu bikubiye mu masezerano agenga ubucuruzi mpuzamahanga, kuri uyu wa Kane tariki 3 Ugushyingo 2017.

Ayo masezerano y’umuryango (World Trade Organization) agena uburyo bwo gufasha abacuruzi kugabanya igihe n’ikiguzi mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi, byaba mu gihe hari ibyo bakura mu mahanga cyangwa se ibyo boherejeyo.

Tuyizeye Linda umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi muri MINICOM, yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byashyize umukono kuri ayo masezerano babifitemo inyungu.

Yagize ati ““Aya masezerano ashyirwa mu bikorwa, agamije kugabanya ikiguzi
n’igihe bitwara, ni ukuvuga ngo niba umucuruzi yohereza hanze ibicuruzwa bye bikagera aho bijya, icyo gihe amasezerano akoze ku buryo agabanya bwa
buryo bukoreshwa mu rwego rw’amafaranga ndetse n’igihe.”

Ubusanzwe ngo abacuruzi bakunda guhendeshwa n'amafaranga y'urugendo bakura cyangwa bajyana ibicuruzwa ku cyambu
Ubusanzwe ngo abacuruzi bakunda guhendeshwa n’amafaranga y’urugendo bakura cyangwa bajyana ibicuruzwa ku cyambu

Rukundo Theogene umunyamabanga mukuru w’ishami rifasha abohereza n’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, yizeye ko bene ayo masezerano hari icyo azagabanya ku biciro bishyuraga, bityo bigere no ku muguzi wa nyuma.

Ati “Niba wenda igiciro cyari ku Madorari 5 iyo aya masezerano yasinywe haba ubwumvikane hagati y’ibihugu ku buryo ashobora kumanuka akaba Amadorari 3, nkaba numva aya masezerano hari icyo azadufasha gikomeye kubijyanye n’ubucuruzi.”

Abacuruzi batumiza ibintu mu mahanga basobanuriwe uruhare rwo kwihuza n'isoko mpuzamahanga
Abacuruzi batumiza ibintu mu mahanga basobanuriwe uruhare rwo kwihuza n’isoko mpuzamahanga

Ubusanzwe ngo iyo hatabayeho ubufatanye kugira ngo ibicuruzwa bive hamwe bigere ahandi niho abacuruzi bahenderwa, kuko hari igihe bitinda ku mupaka cyangwa mu bwato na byo bikongera ibiciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igitekerezo cyawe nikibi pe

gad nkurunziza yanditse ku itariki ya: 4-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka