Kibungo: Imvugo “Tumuhombye” yatumye isoko ryongera amasaha yo gukora

Abahahira mu Isoko rya Kibungo bavuga ko”Tumuhombye” yatumye iri soko rigeza saa yine z’ijoro kandi ubundi ryarafungaga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uko bugenda bwira ni ko ibiciro by'ibiribwa bigenda bigabanuka.
Uko bugenda bwira ni ko ibiciro by’ibiribwa bigenda bigabanuka.

Imvugo “Tumuhombye” yazanwe n’abakiriya bahahira muri iri soko mu masaha ya nimugoroba, aho ibiciro by’ibiribwa biba byagabanutse.

Kubera iyi mvugo, ubu abantu benshi bashidukira guhaha ku masaha ya nimugoroba ku giciro gito, maze bigatuma abacuruzi bakomeza gucuruza kugera saa yine z’ijoro.

Nubwo iri soko ryahawe izina rya “Tumuhombye”, abacururizamo bavuga ko nta gihombo bagira nubwo abakiriya babagana baba bibwira ko bagura kuri make bikaba byatuma bahomba.

Uwiragiye, umwe mu bacururiza muri iri soko, agira ati “Nta gihombo tugira cyo gucuruza kuri make kuko inyungu tuba twazibonye.Tuba tugira ngo imari twaranguye ituveho ariko tuba turi mu nyungu nta kibazo.Tubitangira make kuko isoko riba rizongera kuba kera, tutabitanze byakwangirika.”

Abagurira muri iri soko bakunda kujyayo ku mugoroba bavuye mu kazi cyangwa bakirindiriza ngo bagure imboga n’imbuto bya make.

Umusore utashatse ko izina rye rivugwa ubwo yari muri iri soko, mu ma saa tatatu z’ijoro ahaha, kuri uyu wa 29 Kamena 2016 yatangaje ko akunda iri soko kuko agura ibyo ashaka kuri make kandi ko biba ari byiza nta kibazo biba bifite.

Yagize ati “Nk’ubu hari ubwo intoryi ziba zaguze akadobo 250Frs ku manywa, ariko waza amasaha ya nimugoroba ukakagura 100Frs.

Iri soko riradufasha kuko kuko usangamo ibiribwa byose kandi bihendutse. Ikindi abakorera kure bagera mu rugo nijoro ribafasha kubona aho bahaha.”

Abagana iri soko bashima urugwiro bakiranwa n’abacuruza mu masaha ya nijoro,kuko umukiriya aba ari umwami kubera ko aba yingingwa.

Ukurikije ibyo abacururiza muri iri soko bavuga ko “babitangira make ngo bitzangirika kuko riba rizongera kurema kera”, bigaragaza ko kuba isoko ritarema buri munsi bikiri imbogamizi dore ko rirema ku wa gatatu no ku wa gatandatu gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iri soko riramutse rirema buri gihe byaba byiza cyane! iri soko ni ingirakamaro pe cyane nko kubanyeshuri riradufape kuko igihe cyose turangirije amasoma tujya guhaha tugasanga ibyo dushaka bikirimo.Batwemereye rikajya riba buri gihe byadufasha cyaneee!

Padiri yanditse ku itariki ya: 1-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka