Izamuka ry’ibiciro bya gazi ririmo guca intege abayikoreshaga

Umubare w’abaturage baguraga gazi n’abayikoreshaga mu Rwanda urimo kugenda ugabanuka, kubera abayicuruza bakomeza kuzamura ibiciro byayo kandi bakabikora ku giti cyabo nta mabwiriza bahawe.

Ibiciro bya gazi mu Rwanda bikomeje kutavugwaho rumwe
Ibiciro bya gazi mu Rwanda bikomeje kutavugwaho rumwe

Kugeza ubu ikilo kimwe cya gazi mu Rwanda kiragura hagati y’amafaranga igihumbi n’igihumbi na magana ane (1000frw-1400frw),bitewe n’aho icururizwa. Mu myaka ibiri ishize igiciro cya gazi cyazamutseho hagati ya 200Frw na 800Frw.

Gazi ikigera mu Rwanda bwa mbere yatangiye iri ku 1.800Frw ku kilo ariko iza kongera kugenda izamuka.

Bamwe mu baturage batangiye kwemeza ko kuzamuka kw’ibiciro bya gazi bigenda bibaca intege kuko bidahura n’ubushobozi bwabo, nk’uko umuturage witwa Olive Umurerwa utuye mu Karere ka Kicukiro abitangaza.

Agira ati “Gazi ni yo nziza ugereranije n’amakara ariko se ukibaza uti ni abantu bangahe bashobora kugira ubushobozi buhwanye n’iryo zamuka ry’ibiciro rya hato na hato.”

Umurerwa akoresha ibilo 15 bya gazi mu byumweru bitatu,bitewe n’uko guteka byagiye bikorwa mu rugo.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko izamuka ry’ibiciro rya hato na hato riterwa n’uko isoko ryihariwe na bamwe bigatuma ari na bo bashyiraho ibiciro bishakiye.

Umwaka ushize warangiye mu Rwanda hinjiye ibilo bya gazi bigera kuri miliyoni 10. Iyo gazi yose yinjijwe n’amasosiyete atanu gusa yemerewe kuyicuruza mu Rwanda.

Izo sosiyete ni SafeGas, Lake Gas, Kobil, Societe Petroliere Ltd (SP) na Merez. Abo bacuruzi bibumbiye mu ishyirahamwe.

Kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri iryo shyirahamwe,ashobore kuyicuruza ni uko agomba kuba afite ubushobozi bwo gutumiza nibura ibilo bya gazi bigera ku bihumbi 100.

Abaturage benshi bemeza ko ibiciro bya gazi bigenda birenga ubushobozi bwabo
Abaturage benshi bemeza ko ibiciro bya gazi bigenda birenga ubushobozi bwabo

Umwe mu bashinzwe ubucuruzi kuri Sitasiyo ya Kobil, na we yemereye Kigali Today ko ibiciro byabo biri hejuru cyane.

Yagize ati “Ikilo kimwe cya gazi cyakabaye kiri kuri 600Frw nibura ku mucuruzi wa nyuma. Iyo urebye ayo umucuruzi yayiranguyeho ku cyambu cya Dar es Salaam angana na 210Frw, ukongeraho ay’urugendo ayitangaho ayizana, ubundi ntiyakabaye irenza 600Frw ku kilo ku mucuruzi wa nyuma.”

Kuri we asanga izamuka ry’ibiciro nta kindi kiryihishe inyuma uretse kuba isoko ridafunguye. Ati “Abo bacuruzi ni bo bicara bagashyiraho ibiciro bagendeye ku bintu bitandukanye na bo babona bishobora kubahombya. Ariko nanjye nemera ko ibiciro biri hejuru.”

Mu mafaranga abatumiza gazi bacibwa, harimo agera ku 183Frw ku kilo bacibwa n’ikigega cy’igihugu gishinzwe kubungabunga imihanda. Gazi nyinshi ikoreshwa mu Rwanda ituruka mu Busuwisi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) na cyo cyemeza ko ibiciro bya gazi bidakanganye ugereranije n’ibyo mu bihugu bituranye n’u Rwanda, nk’uko Gérard Rusine ushinzwe imicungire y’ubucuruzi bwa gazi muri RURA abivuga.

Ati “Urebye mu bindi bihugu nka Kenya na Tanzania,ibiciro byacu biracyari hasi.”

Eng. Rusine yongeraho ko ariko RURA yashyizeho igitabo gikubiyemo ibiciro by’uduce twose two mu gihugu, kizajya kifashishwa mu gihugu cyose.

Ati “Ntabwo tugenzura ibiciro bya gazi nk’uko tubikora kuri essence ariko guhera muri Mutarama 2018,twashyizeho amabwiriza azorohereza abantu benshi kubona ibyangombwa bibafasha kwinjira mu bucuruzi bwa gazi.”

Abanyarwanda bagera 83% baracyakoresha amakara n’inkwi, ibintu bifatwa nk’ibyangiza ikirere. Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) bugaragaza ko inkwi n’amakara biri mu bihumanya ikirere cy’u Rwanda ku kigero cyo hejuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iyinkuru ntacyo itumariye narinziko. Ugiye kutubwira ko wavuganye nababishinzwe tukamenya. Aho umuturage badufashije nonese Uravuze ariko ntanakimwe. Igiciro ntacyo rura yashyizeho kugeza ubwo abaturage batamuha nibwo yanaguze byuzuyye kugurakg 15 bakaguha 12. Tuzajya tubarizahe. Nawe iyo umubajije Aravuga ngo baje aruko bimeze turarenganye abaturage koko

hope yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

KUKI IGICIRO CYA GAZ KUGIRWA IBANGA NIGUTE RURA KUKI IDATANGAZA IGICIRO CYA GAZ NKUKO BIKORWA KULI ESSANCE MAZOUT KANDI BYOSE BUCURUZWA NABACURUZA I BIKOMOKA KULI PETROL KUTABITANGAZA BITUMA BULI WESE ACURUZA UKO ASHATSE

gakuba yanditse ku itariki ya: 18-05-2018  →  Musubize

Urugero nkinyamata mu bugesera byose byuzuye ndavuga igicupa, na gaz,namashyiga ni 101milles francs rwandais ya 12kilos nukureba uko bagabanya bakongera naba bicuruza

Joel yanditse ku itariki ya: 18-05-2018  →  Musubize

Muraho nubusanzwe ugura uziko byuzuye kuko ugura nki biro 15 ugasanga ninka 12

Hakizimana abdu yanditse ku itariki ya: 18-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka