Iterambere bagezeho barikesha “Haji” wabakuye mu muhanda

Abagize koperative ‘Urukundo’ bacururiza mu gikari cya Haji Enterprise i Mugandamure mu karere ka Nyanza bemeza ko iterambere bagezeho barikesha Haji wabakuye mu muhanda.

Abagize Koperative Urukundo bashima Haji wababakuye mu muhanda
Abagize Koperative Urukundo bashima Haji wababakuye mu muhanda

Iyo koperative igizwe n’abantu 40 biganjemo urubyiruko, bahoze bacururiza mu muhanda imbere yo kwa Haji, birukankana burusheti n’ibigori byokeje ku modoka.

Mu mwaka wa 2000 ni bwo ngo Haji, uzwi cyane ku bucuruzi bw’amata, yabagiriye inama yo kwishyira hamwe, bashinga koperative Urukundo,abaha aho bakorera ku buntu bityo bongera n’ibikorwa.

Uretse gucuruza burusheti n’ibigori bikundwa cyane n’ababagana, hari abadoda, abacuruza ubuconsho, mituyu, injugu, imyenda ndetse n’inkweto, bose bakemeza ko byabateje imbere nk’uko Niyonzima Issa uyobora iyo koperative abivuga.

Agira ati “Mbere twirukankanaga burusheti n’ibigori ku modoka zihita, tubikora mu kajagari ariko ubu dukora neza bikaduteza imbere kubera Haji wadufashije. Kera umuntu bwiraga akoreye nk’amafaranga igihumbi yonyine kandi yavunitse cyane ariko ubu uwakoreye make ni nka 3000frw ku munsi”.

Haji yabahaye aho bacururiza batishyura kugira ngo babashe kwiteza imbere
Haji yabahaye aho bacururiza batishyura kugira ngo babashe kwiteza imbere

Munyemana Hassan na we ubarizwa muri iyo koperative, avuga ko ubu yiyubakiye inzu kandi mbere ntayo yagiraga kubera kwishyira hamwe n’abandi.

Ati “Mbere ntaraza hano kwa Haji nakoreraga mu gihombo,ariko maze gufatanya n’abandi narakoze ndunguka ku buryo ubu nashatse, ndangije niyubakira inzu nziza ifite agaciro ka miliyoni 10frw, nkabikesha inama twagiriwe na Haji watwigishije gukora aduha n’aho gukorera ku buntu”.

Uwizeye Hadija umaze imyaka ine acururiza amavuta yo kwisiga kwa Haji, ngo abona inyungu imunyuze.

Ati “Ncuruza amavuta kandi abakiriya baraza nta kibazo. Ngereranije ku kwezi,ninjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 250 na 400Frw bitewe n’uko ibihe bimeze”.

Haji yabahaye aho bacururiza batishyura kugira ngo babashe kwiteza imbere
Haji yabahaye aho bacururiza batishyura kugira ngo babashe kwiteza imbere

Koperative Urukundo ngo ifite umutungo usaga miliyoni ebyiri uturuka mu misanzu y’abanyamuryango, ubu ngo bakaba barimo gutekereza umushinga bayashoramo.
Havugimana Said uzwi cyane ku izina rya ‘Haji’, yahaye abagize Urukundo aho bakorera mu rwego rwo kubafasha.

Ati “Ugeze hano wagira ngo bose ni abakozi b’ikigo ariko si byo. Nabahaye aho bakorera nka koperative kuko nabonaga bakorera mu kajagari mu muhanda ntibibagirire akamaro, ni mu rwego rwo kubafasha kuko nta cyo mbishyuza”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza na bwo bwemeza ko Haji yakoze igikorwa cy’ingirakamaro kuko bagikorera mu muhanda batezaga umutekano muke ndetse n’ibyo bacuruza nta suku byari bifite ariko ubu ngo bakora neza.

Haji wagize uruhare rukomeye mu guhindurira ubuzima abanyamuryango ba Koperative Urukundo
Haji wagize uruhare rukomeye mu guhindurira ubuzima abanyamuryango ba Koperative Urukundo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu nka Haji barakenewe muri iki gihugu. Tumufatireho urugero rwiza.

http://FixMonthlyincome.com/?refer=83776

Alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka