Imvura yaguye muri wikendi yarijije bamwe isetsa abandi

Imvura imaze iminsi igwa mu Rwanda cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ntiyangirije abafite amazu gusa, kuko hari n’abacuruzi yahomeje amafaranga atabarika.

Zimwe mu nzoga bashoboye kugaruza zari zarengewe n'isayo
Zimwe mu nzoga bashoboye kugaruza zari zarengewe n’isayo

Bamwe mu bacuruzi bafite ibicuruzwa byabo mu muhanda uzwi nka Rwandex na Magerwa bari mu bahuye n’isanganya, kuwa Gatandatu tariki 14 Mata 2018.

Aka gace gakunze kubamo ububiko bw’ibicuruzwa bunini mu gihugu kibasiwe n’umwuzure watewe n’amazi yatembaye ibicuruzwa byiganjemo inzoga n’amavuta akoreshwa mu modoka byari bibitse muri bumwe muri ubwo bubiko.

Uwo mwuzure wari ukaze wahitanye ibyo bicuruzwa ubigeza mu gishanga kizwa nk’igishanga cya Rwandex.

Izo ngunguru zari zirimo amavuta akoreshwa mu modoka
Izo ngunguru zari zirimo amavuta akoreshwa mu modoka

Abagenzi banyuraga aho ntibatanzwe no kwitorera ibyo kunywa by’ubuntu, kuko imodoka, moto na za taxi byose byahagaze ngo bafate ku nzoga ziganjemo za likeri (Liqueurs) zari zamenetse.

Mu gihe bamwe banyweraga aho zatemebeye abandi batundaga bajyana iwabo, ndetse na Polisi ntiyashoboye kubakumira kubera ubwinshi bw’abatundaga inzoga n’ubw’inzoga ubwazo.

Umwe mu bamotari waciye hafi ubwo byabaga, yabwiye Kigali Today ko bamwe banywaga mu gihe abandi batundaga bajya gucuruza. Ati “Abenshi bazinyweraga ku muhanda ariko hari n’abazitundaga bakajya kuzigurisha ku giciro gito.”

Isayo ryari ryose mu gishanga cya Rwandex
Isayo ryari ryose mu gishanga cya Rwandex

Bumwe mu bubiko bwangiritse ni ubwa sosiyete yitwa Bolloré Logistics isanzwe izobereye mu kubika ibikoresho by’abacuruzi.

Thierry Nsengimana ushinzwe gucunga ubwo bubiko, yavuze ko kugeza ubu batarabasha kubarura ibyangijwe n’iyo mvura.

Ati “Turacyashakisha ibicuruzwa byasigaye bikiri mu isayo. Ariko muri rusange ibyangiritse bifite agaciro kabarirwa mu mamiliyoni.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka