Imurikagurisha ry’Abanyamisiri ryongerewe icyumweru

Imurikagurisha ry’ibikoresho bikomoka muri Misiri na Asiya “Egyptian House and Asia Expo” ryongerewe iminsi irindwi, nyuma y’uko abarigana bagaragaje ko bakifuza guhaha.

Harimo ibikoresho byinshi kuva ku myambaro. byose bikorerwa mu Misiri.
Harimo ibikoresho byinshi kuva ku myambaro. byose bikorerwa mu Misiri.

Iri murikagurisha ryari ryatangiye tariki 30 Ugushyingo 2016, ryagombaga kurangira tariki 13 Ukuboza ariko abariteguye bavuze ko Abanyarwanda bashimishijwe n’ibyo bateguye ku buryo bahisemo kongera iminsi.

Mohamed Khahlil Mahmoud uyobora sosiyete Egyptian House, yavuze ko iki gikorwa ari intangiriro kuko bifuza kuzana ibikorwa byinshi mu Rwanda, kubera ukuntu igihugu cyorohereza abashoramari.

Mahmoud (wambaye ishati itukura) uyobora Egyitian House na Mohamed (wambaye ishati y'umukara) hamwe nabo bakorana.
Mahmoud (wambaye ishati itukura) uyobora Egyitian House na Mohamed (wambaye ishati y’umukara) hamwe nabo bakorana.

Yagize ati “U Rwanda turufata nk’igihugu cyacu cya kabiri kubera umutekano n’uburyo Abanyarwanda bakira ababagana. Twifuza ko ubuzima bwacu bwose bwakwibera aha, kandi tugatanga umusanzu wacu mu gutuma abaturage babaho neza duhanga imirimo.”

Yavuze ko kugeza ubu ntacyo yanenga leta kuko yabafashije mu bishoboka byose, ariko agasaba Abanyarwanda ko bakwiye gukora cyane kugira ngo biteza imbere, kuko ari ho hantu honyine ubona badashyiramo ingufu.

Ibikoresho byo mu gikoni nabyo ubisanga muri iri murikagurisha.
Ibikoresho byo mu gikoni nabyo ubisanga muri iri murikagurisha.

Mugezi we Ayiman Mohamed, we umaze imyaka umunani mu Rwanda, yavuze ko asanzwe afite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi hirya no hino ku isi ariko akaba yifuza kubyimurira mu Rwanda, bitewe n’urugwiro yasanganye Abanyarwanda.

Ati “U Rwanda ni igihugu kuva ku mukuru w’igihugu kugera ku mutage wa nyuma usanga buri kimwe kiba cyorohejwe bitandukanye n’ahandi usanga buri kimwe kiba cyakomejwe. Ibyo bituma nkatwe twifuza gushora imari bitworohera kuko uba wizeye ko igoshoboro cyawe kitazangirika.”

Fulgence Hakizuwera, umwe mu baguze inkweto muri iri murikagurisha, yavuze ko abantu bakunda ibikorwa by’Abanyamisiri kuko biba ari umwimerere kandi bikomeye ugereranyije n’abandi baza kumurika mu Rwanda.

Hari gahunda ko iri murikagurisha riri kubera i Remera i ruhande rwa Stade ya FERWAFA, ryazajya riba byibura gatatu mu mwaka, bikazatangira umwaka utaha.

Zimwe mu ntebe zituruka mu Misiri.
Zimwe mu ntebe zituruka mu Misiri.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Irimurika gurisha niryiza. Numvako bibaye byiza abategura imurika gurisha byibuze bagerajyeza byibuze 3,mumwaka.

Alpha Ngarambe yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka