Imodoka yatomboye igiye kumufasha mu bucuruzi bwe

Munyakayanza Donasiyani watomboye imodoka ya miliyoni 38Frw muri tombora ya Banki ya Kigali yiswe ‘Bigereho na BK’ ngo igiye kumufasha mu bucuruzi bwe.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Fuso ngo izamufasha cyane mu bucuruzi
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Fuso ngo izamufasha cyane mu bucuruzi

Uyo mugabo ukomoka mu karere ka Gatsibo, yatomboye iyo modoka y’ubwikorezi bw’imizigo yo mu bwoko bwa Mitsubishi kuri uyu wa 29 Ukuboza 2017, ubwo BK yasozaga iyo gahunda yo gukangurira abantu kwizigamira, ikaba yari imaze amezi atatu.

Munyakayanza usanzwe acuruza imyaka ndetse ufite na butike, avuga ko yishimiye cyane imodoka yatomboye kuko izamufasha mu kazi ke.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuba mbonye iyi modoka ntabiteganyaga. Kubera ko nsanzwe ncururuza imyaka, n’ubundi nakodeshaga imodoka none ngiye kuzajya nyitwarisha iyanjye ndetse inamfashe kurangura ibyo muri butike bityo inyungu yiyongere niteze imbere”.

Akomeza ashimira BK kuba yarashyizeho icyo gikorwa kuko ngo atatekerezaga ko yatombora imodoka ifite agaciro kanini nk’ak’iyo yahawe.

Munyakayanza yashimye cyane BK yagennye iyi modoka muri tombora
Munyakayanza yashimye cyane BK yagennye iyi modoka muri tombora

Alphonsine na we watomboye moto nshya, ngo azayiha umumotari izajye ikorera amafaranga buri munsi.

Ati “Iyi moto ije kunyongerera umutungo kuko nzahita nyiha umumotari akayikoresha bityo ikanyinjiriza amafaranga. Ndakangurira buri wese kugira umuco wo kuzigama nubwo waba ufite amafaranga make ntukayasuzugure kuko ashobora kukugeza kuri byinshi”.

Uretse moto n’imodoka, hari abandi batomboye ibikoresho byo mu rugo birimo frigo n’amashyiga ya kijyambere akoresha amashanyarazi (Cuisinière).

Thierry Nshuti ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri BK, agaruka ku mpamvu ubwo bukangurambaga burimo na tombora bwakozwe.

Ati “Icyari kigamijwe kwari gushishikariza Abanyarwanda gukorana na Banki cyane cyane kubakangurira umuco wo kuzigama. Ikindi kwari gukomeza gusangira n’abakiriya bacu ibyishimo by’uko BK imaze imyaka 50 nk’ikigo cy’imari”.

Akomeza avuga ko ubwo bukangurambaga bwagize akamaro cyane kuko muri ayo mezi atatu bwamaze, abantu babikije amafaranga angana na miliyari ebyiri ndetse hakaba hanafunguwe konti nshya ibihumbi 30 muri BK.

Munyakayanza ashyikirizwa urufunguzo rw'imodoka yari amaze gutombora
Munyakayanza ashyikirizwa urufunguzo rw’imodoka yari amaze gutombora

Kwemererwa kujya muri iyo tombora byasabaga gusa kuba umuntu yarafunguye konti yo kuzigama muri ayo mezi atatu, agakurikiza amabwiriza ya Banki ajyanye no kuyishyiraho amafaranga ndetse akanayikoresha cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka