Igiciro cya lisansi cyageze ku 1.055Frw

Ikigo ngenzuramikorere (RURA) cyatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byongeye kuzamuka.

RURA yemeje ko ibiciro bishya bigomba guhita bitangira gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018.

Igiciro cya mazutu nacyo cyazamutse kigera ku 1.037Frw kuri litiro kivuye ku 1.005Frw. Icya Lisansi cyo cyari kivuye ku 1.042Frw.

Ibiciro byaherukaga kuzamuka mu ntangiriro z’uyu mwaka, kuko tariki ya 10 Mutarama 2018 ari ho haherukaga gutangazwa ibiciro bishya bya lisansi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka