Igiciro cya essence cyabaye 1065 Frw

Ikigo ngenzuramikorere (RURA) cyatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byongeye kuzamuka.

Igiciro cya Essence kiyongereyeho amafaranga 10, aho cyavuye ku 1055Frw kuri litiro kikagera ku 1065Frw. Igiciro cya mazutu nacyo cyazamutse kigera ku 1048Frw kuri litiro kivuye ku 1037 Frw.

Ibiciro byaherukaga kuzamuka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe muri uyu mwaka, ngo byongeye kuzamuka kubera izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori ku isoko mpuzamahanga.

RURA yemeje ko ibiciro bishya bigomba guhita bitangira gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Gicurasi 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka