Ibiraro byo kuri Rukarara byangiritse bidindiza ubuhahirane

Abatuye Nyamagabe barasaba kubakirwa ibiraro bibiri byo ku mugezi wa Rukarara byangiritse, bikaba bidindiza ubuhahirane.

Bagerageza kurambikaho imbaho ariko ntibiramba
Bagerageza kurambikaho imbaho ariko ntibiramba

Ibi biraro bihuza imirenge itandukanye mu Karere ka Nyamagabe, bikanahuza ako karere n’Akarere ka Karongi. Mu kwangirika, bivaho ibiti, abashaka gutambuka bagashyiraho ibindi ariko nabyo bitarambaho.

Bangaheza Sylvestre umwe mu bakoresha ibi biraro, avuga ko ubusanzwe bibafatiye runini kuko byabafashaga guhaha.

Yagize ati “Nka Buruhukiro ni ikigega cya Nyamagabe ku birayi,amakara n’indi myaka.
Iyo ikiraro cyapfuye tuguma mu bwigunge,imyaka yacu ikadupfira ubusa n’abaje kuyitwara ku magare bakaduhenda.”

Yongeraho ko uyu muhanda unajya ku bigo by’amashuri n’inganda nk’i Mushubi,i Tare, Buruhukiro ndetse n’abashaka kujya i Karongi no mu Gisovu mu cyayi,bakaba ariwo muhanda rukumbi baca.

Bangaheza Sylvestre avuga ko babura uko bambutsa imyaka bacuruza
Bangaheza Sylvestre avuga ko babura uko bambutsa imyaka bacuruza

Mugisha Philbert,Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe avuga ko ibi biraro koko byangiritse, ndetse kimwe kikaba cyarangiritse cyane kandi ari ahantu hagendwa hari n’uruganda rw’icyayi.

Akomeza avuga ko iki kibazo bakimenyesheje ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA, kandi kikababwira ko kirimo kugikurikirana.

Ati“ubuvugizi twarabukoze. Byaranasuwe ibyo biraro byombi na RTDA.”

Twagiramukiza Leonard umukozi wa RTDA uyobora ishami rishinzwe gusana imihanda, avuga ko iki kibazo bakizi kandi kizaba cyakemutse bitarenze kuwa 15 Mutarama 2017.

Ati “ibiraro rero twarabisuye hamwe na Engeneering Brigade turebera hamwe imirimo ikwiye gukora mu buryo bwihutirwa.
Ibisabwa byarangije gutegurwa. Kuri ariya mateme ntabwo imirimo yarenga amezi abiri.”

Twagirumukiza avuga ko bishoboka ko kuwa 15 Ugushyingo imirimo yo gusana ibi biraro yaba yatangiye.

Iyo ibi biraro bisanwe hakoreshwa imbaho gusa ku buryo imodoka ziremereye zitanyurako
Iyo ibi biraro bisanwe hakoreshwa imbaho gusa ku buryo imodoka ziremereye zitanyurako
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo biraro nibisanwe Cuba,badukure mu bwigunge. KT Radio na Safari Viateur turabashimiye(Mushubi).

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka