Ibiciro bya ‘Yego Moto’ ntibivugwaho rumwe

Abagenzi batega moto mu mugi wa Kigali baravuga ko uburyo bwa “Yego Moto” ari bwiza ariko bukirimo ibibazo mu myishyurire.

Utwuma twa 'Yego Moto' turacyateza ibibazo mu gihe cyo kwishyura
Utwuma twa ’Yego Moto’ turacyateza ibibazo mu gihe cyo kwishyura

Bemeza ko ukurikije amafaranga bishyuraga abamotari ku ngendo iyo ukoresheje imashini usanga ikwishyuza menshi, ku buryo nta wukibarisha iyo mashini ahubwo bumvikana na motari.

Ibibazo biri muri izi mashini abagenzi bavuga ko iyo ajya kure yishyuza menshi aruta ayo asanzwe ahagendera bumvikanye n’umumotari.

Umugenzi wicaye kuri moto igatsimbura mashine itangira kubara 300Frw kugera ku birometero bibiri bibanza, byarenga amafaranga akagenda yiyongera uko ibirometero byiyongera.

Sibomana Jackson utuye mu mujya wa Kigali, avuga ko imikorere yiyi mashini inogejwe ikishyuza neza byafasha cyane kuko abagenzi bajya barengana bishyuzwa menshi cyane nijoro.

Agira ati “Abagenzi twari twarabirenganiyemo. Ujya gutega nijoro abamotari bagakuba kabiri ibiciro nk’aho urugendo rwiyongereye.

“Iyi mashini yadufasha cyane. Gusa turasaba ko ibiciro by’aka kamashini byanozwa, ku buryo binogera buri wese, umugenzi n’umumotari, hakurikijwe uko ahantu hari hasanzwe hagenderwa.”

Si abagenzi bavuga ko izi mashini ibiciro byazo bibahenda kuko n’abamotari ubwabo bavuga ko iyi mashini uyikoresheje imuhenda.

Nyandwi Evaliste umwe mu bamotari bakorera muri Kigali, avuga ko izi mashini iyo bazikoresheje ku mugenzi ujya hafi bahomba, kandi ko ubona izi mashini zitagikoreshwa nubwo ziba ziri ku mamoto.

Ati “Iyo umugenzi ajya hafi tubihomberamo ugasanga aho twagenderaga nka 600Frw imashini igaragaza 400Frw. Abagenzi bajya kure nabo ntago bakunda ko dukoresha izi mashini mu kwishyura,bavuga ko zihenda tukumvikana bisanzwe.”

Gatete Prudence ushinzwe tekiniki muri Yego Innovetion Ltd, amara impungenge abagenzi n’abamotari, avuga ko ibiri gukorwa ubu ari igerageza ko nyuma y’amezi atandatu ikigo cy’igihugu gishinzwe Imirmo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kizashyiraho ibiciro bitagira uwo bibangamira hakanakosorwa ibitaragenze neza.

Ati “Iri ni igerageza abagenzi ntibagire ikibazo cy’izi mashini,uwashaka yayikoresha utabishaka nawe ni uburenganzira bwe.twe dusaba abamotari guhora bacanye iyo mashini.Nyuma yigerageza RURA izahera kubyavuye mu igerageza ishyireho ibiciro byiza.”

Ubuyobozi bwa Yego innovation ltd, buvuga ko bwahoye agera kuri miliyari 14Frw muri iri koranabuhanga. Buvuga ko buteganya kuzana ikoranabuhanga ryo kwishyura na Mobile money.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza gukoresha ikorana buhanga mukwishyura kuri moto kuko wasangaga bigorana k’umumotari n’umugenzi kumvikana kubiciro cyane ko abagenzi basigaye bahenda bitwaza ngo moto zabaye nyinshyi nkaho ibiciro byazo cg ibya essance byagabanutse kd ahobwo birushaho kwiyongera.Gusa ababishinzwe babyigeho neza ntizagire ababangamirwa kumpande zombi. Murakoze.

Elias yanditse ku itariki ya: 21-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka