Ibiciro by’ingendo bigiye kuzamuka

Urwego rw’igihugu rushinzwe igenzuramikorere (RURA), ruvuga ko ibiciro by’ingendo bigomba kuzamuka kugira ngo abatwara abagenzi badahomba.

Imodoka zitwara abagenzi muri gare ya Nyabugogo
Imodoka zitwara abagenzi muri gare ya Nyabugogo

Igipimo ntarengwa cy’igiciro cya mazutu ikoreshwa mu modoka zitwara abagenzi kugira ngo ibiciro by’ingendo bitazamurwa ni 960Frw kuri litiro.

RURA igaragaza ko muri aya mezi abiri asoza umwaka wa 2017, igiciro cya mazutu cyarenze amafaranga 960Frw kikagera kuri 994Frw; bivuze ko buri litiro ya mazutu ishyizwe mu modoka ihombya nyirayo amafaranga 34frw.

Iyo ngo niyo mpamvu itera RURA kuzazamura ibiciro by’ingendo mu gihugu hose, nk’uko Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’ubukungu muri RURA, Dr Benjamin Rutimirwa yabitangarije Kigali today.

Avuga ko ibiganiro bisuzuma imiterere y’ibiciro bishya bigomba kurangira mu gihe cya vuba ariko kitaramenyekana.

Yagize ati “Biragoye kugumisha ibiciro by’ingendo uko biri kuko kuva mu myaka ibiri ishize ibikomoka kuri peterori byazamutse ariko ibiciro by’ingendo bikaguma uko biri.

“Ibi birahombya ba rwiyemezamirimo batwara abagenzi,bashobora guhagarika gutanga iyo serivisi ubuzima bw’igihugu bugahagarara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu Rwanda, Eric Ruhamiriza avuga ko batari bagera aho guhagarika serivisi z’ingendo, ariko nawe akemeza ko byari ngombwa guhindura ibiciro by’ingendo.

Ati “Koko ibiciro byarazamutse ariko ntitwahagarika ingendo,ahubwo ni byiza ko ari RURA yadutumiye mu biganiro.”

N’ubwo icyo cyemezo kitarashyirwa mu bikorwa cyateje impaka mu baturage, bamwe bemeza ko bikwiye mu gihe abandi bavuga ko ahubwo ibiciro bikwiye kumanurwa, kuko babona ubukene burushaho kwiyongera, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Froduald Twiringiyimana.

Ati “Si ubwa mbere ibiciro by’ingendo bizamutse kubera ko lisansi yazamutse,uwari usanzwe atega azatega bimuhenze ariko ubushobozi nibubura tuzagenda n’amaguru.”

Abafite impungenge ku biciro by’ingendo babishingira ku kuba iyo byazamutse ngo bitera n’ibindi bicuruzwa guhenda.

Mu kwezi k’Ukwakira 2015 igiciro cya mazutu cyari amafaranga 888Frw kuri litiro, ariko kuri ubu kimaze guhinduka inshuro 27.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

igihugu gifite imiyoborere ihamye giteza imbere ishoramari kitagendeye kubivugwa nabaturage

protegene yanditse ku itariki ya: 20-11-2017  →  Musubize

Harya aya mafaranga mugira ngo duhe abo bakire bafite za company bitwara abagenzi,azavahe? Azava se kuri uyu mushahara w’intica-ntikize muduhemba? Narumiwe koko!!!!!

John yanditse ku itariki ya: 20-11-2017  →  Musubize

NUKURI KWIGANA UBUSHISHOZI IKIKIBAZO BIRAKWIYE MBERE YO GUSHYIRA MUBIKORWA MUBAZE CYANE CYANE ABAGENZI

ALIAS DADA yanditse ku itariki ya: 19-11-2017  →  Musubize

nukuri birababaje kumvako ibiciro byazamuka umuturage nawe adaterimbere ese niba carburant izamutse umuturage nawe yazamutse ubushishozi nabwo burakenewe ntimurebe kuruhande rumwe nimurebe hose ntihagire ahomubogamira murakoze

mukundabenshi yanditse ku itariki ya: 18-11-2017  →  Musubize

yiiii nyine ba nyirimodoka ntibagomba guhomba nyine! ntituzi ba nyirazo se? nibirire nyine! ko babizi ko tutazareka kugenda se!

Dodos yanditse ku itariki ya: 18-11-2017  →  Musubize

Njye nibaza impamvu ibiciro bya peteroli bimanuka bikagera kuri 888frw ntihagire uvugako igiciro cyingendo kigomba kugabanuka ariko cyakwiyongera inzego zose zigahaguruka ngo ibiciro byingendo nabyo nibyiyongere. Mbona bareba ku tuhande rw’abashoramali gusa naho abaturage wapi. Ko ingeno zo mumujyi wa kigali bazongereye bavugako bazajya batanga internet, hakora zingahe ese babikozeho iki? Abaturage bshyura internet ariko ntayo babona.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-11-2017  →  Musubize

Mu gihe ibiciro by’amavuta byagabantutse cyose,kuki ibiciro bitagabanyutse?Inyugu bakuyemo igomba gutuma bihanganira uku kuzamuka,hategerejwe KO cyakongera kugabanyuka.

Uwanyirawe yanditse ku itariki ya: 18-11-2017  →  Musubize

Iyo mibare niyo gukomeza kunyunyuza abagenzi ngo igiciro kimaze guhinduka incuro 27 hamwe cyahindukaga kigabanutse iyo bazamuye bizamuke,aliko nibigabanuka,igiciro kigume uko kuko rwiyrmezamirimo ali kunguka nta kibazo abagenzi birabareba

gakuba yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize

arko ndabona kuba muri iku gihugu ntazi kata umuntu azakoresha kbsa zig zag nkizo turazirambiwe mushyireho ibiciro bigume hamwe

issa yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize

Muri EAC u Rwanda nirwo rufite ibiciro by’ingendo bihenze. Ibintu bijyanye n’ibiciro byakagombye kujyana n’ubushobozi bw’abayurage. Niba umushahara utazamuwe, umuturage ntahandi yakuye amaronko Leta iba yumva Rwanda tugana he? Tekereza kuba umuntu yikota agatanga ticket ya burimunsi akemera agasigarana intica ntikize, warangiza wowe kuko ufite imodoka ugendamo Leta yaguhaye, ukoresha essence ya Leta, uti reka tuzamure ibiciro? Uko ibiciro by’ingendo bizamuka ninako ibiciro by’ibiribwa bizamuka. Ntamunyarwanda n’umwe ubasha kurya atavuye ku isoko, murumva dufite ubuzima? Leta ikwiye kwigana ubushishozi uburyo yafasha abaturage.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize

Mwaherukaga kongera ibiciro mushyiraho aya internet yo muri bus. Harya yaba igikora?

Rwema yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize

Eregababivuzukuri.ufite azongererwa umuturageniwewahomba?

David yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka