Huye: Ihenda ry’amashanyarazi na banki bitsikiza abikorera

Abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko ibiciro bihanitse by’amashanyarazi n’inyungu nini amabanki asaba biri mu bibangamira ishoramari mu Rwanda.

Umjyi wa Huye uri gutera imbere mu nyubako nshya z'ubucuruzi
Umjyi wa Huye uri gutera imbere mu nyubako nshya z’ubucuruzi

Babigaragarije abakozi b’urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), mu nama bahuriyemo mu Karere ka Huye kuri uyu wa 25 Mata 2018.

Iyo nama yari igamije kurebera hamwe uburyo uru rwego rwabahuza n’abandi bashoramari no kugira ngo babagaragarize ibibazo bahura na byo, kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Immaculée Kayitesi ufite uruganda rukora ikivuguto na za yawurute i Nyanza, ari we wagaragaje iki kibazo cy’amashanyarazi ahenze, yavuze ko atuma igiciro cy’ibyo bakora cyiyongera, bityo ntibibashe guhangana ku isoko n’ibiva hanze y’u Rwanda kuko byo biba bihendutse.

Yagize ati “Kugeza ubu inganda nini ni zo zigabanyirizwa ibiciro by’amashanyarazi n’iby’amazi. Inganda ziciriritse zo ziriha kimwe no mu ngo.

“Iyo hiyongereyeho kuriha imisoro bituma kwishyura banki bigorana, zimwe mu nganda zigafunga bidatinze kubera kunanirwa kwishyura.”

Bamwe mu bacuruzi bari bitabiriye iyi nama
Bamwe mu bacuruzi bari bitabiriye iyi nama

Indi mbogamizi nini ku ishoramari ishingiye ku mabanki, kuko usanga kubona inguzanyo ku batangizi bigorana bitewe no kubura ingwate, abemerewe inguzanyo bagatinda kuzibona bityo imishinga ikagwingira, bajya no kwishyura bakakwa inyungu nini.

Jean Marie Nkurunziza, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Muhanga, yagize ati “N’ubwo hari amabanki agaragaza ko yaka inyungu ntoya, 14% cyangwa 15%, iyo hiyongereyeho n’ibindi uhabwa inguzanyo asabwa nk’imifuragiro, usanga nta banki ijya munsi y’inyungu ya 22%.”
Ku kibazo cy’ibiciro by’umuriro, Winifred Kabega Ngangure uhagarariye ishami ry’ishoramari muri RDB, yavuze ko ku bashoramari b’i Kigali cyamaze gukemuka, kandi ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo nomu zindi ntara abashoramari boroherezwe.

Icy’inyungu z’amabanki ziri hejuru, na cyo ngo hazashakwa uko cyakemuka, uretse ko ba nyir’amabanki bo bavuga ko baka inyungu ziri hejuru bitewe n’uko abantu batabitsa bihagije.

Kabega kandi yasabye abashoramari kwandikisha ishoramari ryabo, kuko ari byo bizabahesha iyoroherezwa bemererwa n’amategeko, anabasaba kuzajya babegera bakabagaragariza ibibazo bafite kugira ngo babafashe kubikemura.

Kandi ngo igihe cyose bashobora kubakira, cyane cyane kuwa gatanu mbere ya saa sita.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka