Hari ibyo Abanyarwanda bakwigira ku banyamahanga bitabiriye Expo - Minisitiri Murekezi

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye abamurika ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda kongera ubwiza n’ubuziranenge, abagira inama yo kurebera kuri bamwe mu banyamahanga baje kumurika ibyo bakora.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi atemberezwa mu bikorwa bimurikwa.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi atemberezwa mu bikorwa bimurikwa.

Yabitangaje ubwo yafunguraga imurikagurisha ry’u Rwanda “Expo Rwanda 20”ryatangiye ku mugararo kuri uyu wa kane tariki 24 Kanama 2017.

Yagize ati “Dushaka ko ibikorerwa mu Rwanda bimenyekana mu mahanga kubera ubwiza bwabyo kandi bikagira n’ubuziranenge. Hari ibyo abakora ibikorerwa mu Rwanda bakwigira ku baje kumurika ibikorwa byabo kugira ngo nabo bongere ubwiza bw’ibyo bakora.”

Iri murikagurisha ngo ni umwanya mwiza ku Banyarwanda wo kumenya ibikorerwa ahandi n'ahari amahirwe ahari.
Iri murikagurisha ngo ni umwanya mwiza ku Banyarwanda wo kumenya ibikorerwa ahandi n’ahari amahirwe ahari.

Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukora cyane bakagabanya ibicuruzwa biva hanze, kuko ubukungu bw’igihugu bukigendera ku biva hanze. Yongeraho ko kwitabira imurikagurisha bitanga amahirwe yo kumenya ahari amahirwe mu bucuruzi.

Yavuze ko ari ingenzi gushyira ikoranabuhanga imbere mu bikorerwa mu Rwanda, kuko ari ryo ryihutisha iterambere.

Minisitiri Murekezi yavuze ko hakenewe kongerwa ubwiza bw'ibikorerwa mu Rwanda.
Minisitiri Murekezi yavuze ko hakenewe kongerwa ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Kanimba Francois yavuze ko kuva imurikagurisha ryatangira ryafashije igihugu kuzamura ubukungu.

Mu imurikagurisha ry’uyu mwaka harizihizwa imyaka 20 rimaze ritangijwe n’urugaga rw’abikorera.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abacuruzi bo mu Rwanda no mu mahanga bagera kuri 500 baturutse mu bihugu bitandukanye by’u Burayi n’Aziya.

Minisitiri Murekezi aganira na bamwe mu bashoramari bitabiriye imurikagurisha rya 2017.
Minisitiri Murekezi aganira na bamwe mu bashoramari bitabiriye imurikagurisha rya 2017.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka