Hamwe na hamwe ibiryabarezi biracyakinwa rwihishwa

Nyuma y’aho Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi (MINICOM) ihagarikiye umukino w’ikiryabarezi, hari uduce tumwe na tumwe uyu mukino ugikinwa mu buryo bwa rwihishwa.

Muri Kirengeri Ikiryabarezi bagikinira ahantu hihishe
Muri Kirengeri Ikiryabarezi bagikinira ahantu hihishe

Tariki ya 27 Nyakanga 2016, nibwo MINICOM yasohoye itangazo rigaragaza ko iyi mikino ihagaritswe mu buryo bw’agateganyo, nyuma yo kubona ko ikinwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Gusa n’ubwo yari yahagaritswe, abaturage bo mu kagari ka Kirengeri mu Murenge wa Byimana Akarere ka Ruhango, bakomeje gutakamba bagaragaza ko ntacyakozwe kuko iyi mikino igikinwa.

Umwe mu baturage bakorera mu gasantite ka Kirengeri utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko ikiryabarezi bagishyize mu nzu ikorerwamo ubucuruzi mu cyumba kihishe cyane.

Ngo umuntu uje muri iyo nzu yigendera, ntashobora kumenya ko hakinirwamo ikiryabarezi.

Yagize ati “Biracyaduhangayikishije. Injira muri iriya nzu urebe urubyiruko rurunzemo”.

Ibi biryabarezi ngo ni iby'abashinnwa, uyu uri mu idirishya niwe ushinzwe kubirinda ari kubaha amafaranga aba yacuruje mu bwihisho.
Ibi biryabarezi ngo ni iby’abashinnwa, uyu uri mu idirishya niwe ushinzwe kubirinda ari kubaha amafaranga aba yacuruje mu bwihisho.

Uretse muri aka gasantire ka Kirengeri kagaragaramo ikiryabarezi kimwe, n’utundi dusantire ngo birahari ariko ababikora babikina mu ibanga.

MINICOM yihanangiriza abakigurisha iyi mikino mu ntara. Ivuga ko yemereye gusa ikigo kimwe cy’ubucuruzi gikorera mu Mujyi wa Musanze na Rubavu, ahandi bemerwe ari mu Mujyi wa Kigali gusa.

Mushimire Claude ushinzwe serivise z’ itezambere n’ inganda muri MINICOM ati” Abemerewe bagomba gukorera ahantu habona, ntibyemewe gukorera mu bwihisho”.

Mushimire avuga ko mu itangazo MINICOM yasohoye yasabaga inzego zibanze gukurikirana iki gikorwa ntibagire uwo bemerera gukora.

Ati” Ubu tugiye kongera gufatanya nabo, dushyire imbaraga mu guhashya abo babikorera mu bwihisho”.

Mbere y’uko iyi mikino ihagarikwa mu ntara, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwari bwafashe ingamba zo guca ibi biryabarezi, ndetse hamwe na hamwe byari byatangiye gukusanywa bikarundwa ahantu hamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka