Expo 2017: Ikiro cya gaz kiragura 830RWf

Mu imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 2017) ribera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, abantu baritabira cyane kugura gaz n’amashyiga yayo ya kizungu kuko ibiciro byagabanijwe.

Abantu batandukanye bari kwitabira kugura Gaz muri Expo 2017
Abantu batandukanye bari kwitabira kugura Gaz muri Expo 2017

Ahacururizwa gaz n’amashyiga muri Expo 2017 uhasanga abantu benshi babigura, bakavuga ko iborohereza akazi ndetse bakanarengera n’ibidukikije kuko ngo ibikomoka ku biti bihenze.

Uyu mubyeyi wari waturutse mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba, avuga ko yahisemo gukoresha gaz kuko ngo ifite ibyiza byinshi kurusha inkwi.

Agira ati “Mpisemo gaz kuko imfasha kurengera ibidukikije kandi ihendutse ugereranije n’inkwi cyangwa amakara kuko no kubibona bigoye.

Ikindi ni uko hano muri Expo igiciro kiri hasi kuko gaz n’ishyiga hanze hari aho usanga bigura ibihumbi 135RWf ahandi 129RWf ariko nishyuye ibihumbi 86RWf gusa bitewe n’ishyiga nifuzaga.”

Dusingizimana na we wo mu Mujyi wa Kigali avuga ko gaz iramba kandi ituma mu rugo haba isuku.

Agira ati “Gaz iraramba ugereranije n’amakara kandi igatuma ibikoresho byo mu rugo bigira isuku kuko nta mwotsi igira ubyanduza.

Abataritabira gukoresha gaz nababwira ko bacikanywe, kandi ko bazabona inyungu nyinshi nibatangira kuyikoresha.”

Abo bombi baguriraga aho ikigo cya ‘SP’ kimurikira, bakemeza ko ari ho hari ibiciro biri hasi ugereranije n’ahandi, ari yo mpamvu babaga bari ku murongo.

Muri Expo 2017 ikiro cya Gaz kiri kugura 830RWf mu gihe hanze yayo kigura 880RWf
Muri Expo 2017 ikiro cya Gaz kiri kugura 830RWf mu gihe hanze yayo kigura 880RWf

Christian Burege ushinzwe ubucuruzi bwa gaz muri SP, avuga ko iyo baje muri Expo ibiciro babigabanya, bityo buri muntu akagura uko yifite.

Agira ati “Ikiro cya gaz cyavuye kuri 880RWf tugishyira kuri 830RWf, nk’ubu icupa ry’ibiro 12 hanze rigura ibihumbi 32RWf hano riri ku bihumbi 28RWf, naho umutwe (Regulator) uva ku bihumbi 10RWf ujya kuri 5RWf.

Tugamije ko buri muturage akoresha gaz, akamenya ibyiza byayo nk’uko Leta ibidukangurira.”

Burege kandi amara impungenge abatinya gukoresha gaz ngo yabaturikana, ko ikoranabuhanga rigezweho mu bikoresho ritatuma ibyo bibaho.

Icyo kigo ngo gicuruza amacupa ya gaz arenga 100 buri munsi kuva Expo 2017 yatangira, kandi n’amashyiga biragendana.

Ibindi bigo bicuruza gaz ni Engen na Kigali Gas, aho hose hakaba hitabirwa kubera ko abantu bagenda bumva akamaro ko kuyikoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka