Ni ubutumwa bugufi bubageraho bakamenya ibikorwa n’abantu cyangwa amasosiyete atandukanye nta kiguzi abo bakoresha MTN bishyuye.
Aya masosiyete yombi Digitata Insights na MTN Rwanda aravuga ko ubu buryo babutangije bagamije gufasha abantu kumenya ibibera cyane cyane mu gace baherereyemo ndetse na serivisi zihatangirwa bashobora gukenera.
Ni byo bisobanurwa na Henk Swanepoel ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi no kumenyekanisha ubu buryo muri kompanyi ya Digitata Insights.
Aragira ati “Twohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni y’umuntu uri mu gace runaka tukamumenyesha ibihakorerwa atari azi.
Urugero hashobora kuba hari resitora, tukabwira abantu tuti muze muri iyi resitora hari serivisi nziza bitewe n’uburyo nyirayo ashaka kuyimenyekanisha.
Ni uburyo bwiza kuko bwohereza ubutumwa ku bwoko bwose bwa telefoni kandi nyiri iyo telefoni bukamugeraho ku gihe, kandi nta kiguzi asabwa kugira ngo abone ubwo butumwa.”
Abashaka ko ibyo bakora bimenywa n’abakoresha MTN barashishikarizwa kwitabira ubu buryo kuko bwabafasha kumenyekanisha serivisi batanga.
Gaspard Bayigane ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi no kwamamaza muri MTN yagarutse ku mikorere y’ubu buryo ndetse n’itandukaniro riri hagati y’ubu buryo n’ubusanzwe bukoreshwa na MTN bwo kumenyekanisha serivisi runaka.
Ati “Ubu ni uburyo bushya bwo kwamamaza MTN izanye. Ni uburyo bukora urugero nk’iyo ugiye gutangira guhamagara umuntu cyangwa umaze kwitaba umuntu uhita ubona ubutumwa bugufi buje bukakubwira ibintu bitandukanye abantu bamamaza.”
Bayigane avuga ko ubu butumwa buba butandukanye n’ubusanzwe buza bukibika muri telefoni. Ubu bwo ngo ntabwo bwibikamo mu rwego rwo kwirinda ko bwaba bwinshi bukabangamira umukiriya wa MTN.
Umuntu ukoresha itumanaho rya MTN ngo yemerewe gukurikiza inzira zateganyijwe muri telefoni kugira ngo asobanukirwe byinshi kurushaho byerekeranye n’iyo serivisi akanda *827# agakurikiza amabwiriza.
Mu gihe yaba adashaka kubona ubwo butumwa bwamamaza serivisi runaka na bwo umuntu yandika muri telefoni *827# agahitamo ibyerekeranye no kutabona ubwo butumwa.
Abamamaza bakoresheje ubu buryo bwa MeMe kandi ngo bafite amahirwe ko ibyo bakora bihita bigera kuri miliyoni enye z’abakoresha itumanaho rya MTN mu Rwanda.
U Rwanda rubaye igihugu cya karindwi Ikompanyi ya Digitata Insights irimo gukoreshamo ubu buryo bwo kumenyekanisha serivisi runaka binyuze mu butumwa bwoherezwa kuri telefoni.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|