Congo yahagaritse ubucuruzi bw’inkoko ziva mu Rwanda

Ubuyobozi bwa Congo bwahagaritse ubucuruzi bw’inkoko n’ibizikomokaho biva mu Rwanda bushingiye ku ndwara y’ibicurane by’ibiguruka yabonetse muri Uganda ariko itari mu Rwanda.

Congo yahagaritse ubucuruzi bw'inkoko mu Rwanda
Congo yahagaritse ubucuruzi bw’inkoko mu Rwanda

Tariki 4 Werurwe 2017 nibwo ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwashyizeho itangazo rikumira ubucuruzi bw’ibiguruka biva mu Rwanda na Uganda kubera iyi ndwara yabonetse muri Uganda mu mpera za 2016.

Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwahise bushyiraho ubugenzuzi butuma hatagira ibiguruka n’ibibikomokaho biva mu Rwanda na Uganda bihinjira binyuze ku mipaka itandukanye.

Julien Paluku uyobora Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko n’imfu z’inyoni ziboneka muri Pariki yegeranye nibyo bihugu zigomba kugenzurwa.

Kabaka umuturage mu mujyi wa Goma wari utunzwe no gukura inkoko mu Rwanda azijyana Goma, avuga ko ibyakozwe n’ubuyobozi bwabo bigamije guteza imbere inyungu zabo atari ukubera ko mu Rwanda hari indwara y’ibicurane by’ibiguruka.

Yagize ati« Abayobozi bahagaritse ubucuruzi bw’inkoko kugira tubagurire kuko babanje kuzana inkoko z’inyama, nyinshi zibura isoko.

Bazanye inkoko z’umweru nyinshi zikura mu gihe gito zibura abaguzi kuko abaguzi bakunda izo mu Rwanda bitewe nuko ziba zimaze igihe twizera ko zitagira ingaruka ku buzima bw’uziriye.»

Minisitiri François Kanimba ushinzwe ubucuruzi n’inganda, yabwiye Kigali today ko u Rwanda rudafite indwara y’ibicurane by’ibiguruka kandi icyo kibazo cyo gushyira mu kato ibicuruzwa bivuye mu Rwanda atari akizi.

Ati« bibaho ko igihugu gifata ingamba zo kwirinda ko icyorezo kigera mu gihugu cyabo, ariko u Rwanda nta kibazo cy’ibicurane by’ibiguruka rufite.

Ikindi ntitwigeze tumenya ko Congo yadushyiriyeho akato, turavugana nabo dukorana tumenyeshe Congo ko nta kibazo dufite ku buryo twashyirwa mu kato.»

Kalisa Robert ushinzwe ubworozi mu karere ka Rubavu avuga ko umujyi wa Goma wari isoko ku magi n’inyama by’inkoko ku borozi bo mu karere ka Rubavu.

Ati« Mu karere ka Rubavu dusanganywe aborozi bagera kuri 70 borora inkoko z’amagi n’inyama kandi benshi isoko ryari Goma, guhagarika ubucuruzi buzagira ingaruka ku borozi n’abacuruzi.»

Mu Karere ka Rubavu habarurwa inkoko z’amagi n’inyama zigera mu ibihumbi 30 zifitwe n’aborozi babigize umwuga 70, naho inkoko zibarirwa hagati y’igihumbi n’igihumbi na 500 zicuruzwa muri Congo zikuwe mu Rwanda.

Hasohowe itangazo rikumira ubucuruzi bw'inkoko zivuye mu Rwanda zijya Congo
Hasohowe itangazo rikumira ubucuruzi bw’inkoko zivuye mu Rwanda zijya Congo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka