Bugesera: Abadepite basanze umusaruro w’amata upfa ubusa

Abadepite bagize komisiyo y’ubuhinzi n’ubworozi n’ibidukikije barasaba Akarere ka Bugesera gufatanya n’amakoperative acunga amakusanyirizo y’amata hagashakwa isoko rihoraho ry’amata apfubusa.

Abadepite basura ikusanyirizo rya Nyamata.
Abadepite basura ikusanyirizo rya Nyamata.

Tariki 29 Ukwakira 2016, aba badepite basuye amakusanyirizo y’amata ari mu mirenge ya Nyamata na Mayange, basanze hari ibibazo birimo kuba umusaruro w’amata wangirika kubera kubura amasoko, hakaba n’ibikoresho byangirika muri ayo makusanyirizo ntibisanwe.

Depite Semasaka Gabriel, umwe mubagize iryo tsinda, yavuze ko Akarere ka Bugesera gakwiye gufasha amakoperative acunga ayo makusanyirizo gushaka amasoko manini y’umusaruro w’amata.

Aha beretswe akuma gapima amata harebwa niba batashyizemo amazi.
Aha beretswe akuma gapima amata harebwa niba batashyizemo amazi.

Yagize ati “Nk’ubu ikusanyirizo ry’amata rya Nyamata rifite ubushobozi bwo kwakira litiro ibihumbi bitanu ariko ryakira litiro 1000 ku munsi, kubera ko abarishinzwe hari amata y’abaturage banga gufata banga ko yabapfira ubusa.”

Depite Mukabikino Jeanne Henriette, we yagize ati “Turasaba akarere ko kabafasha kubashakira amasoko manini y’umusaruro wanyu upfubusa, nibashake uburyo babahuza n’uruganda rw’i Nyange maze ruzage rubagurira uwo musaruro.”

Ubwo bageraga mu murenge wa Mayange ku kwisanyirizo ry’amata ryo mukagari ka Mbyo, abo badepite basanze ikusanyirizo ritagikora kubera icyuma gikonjesha amata cyapfuye.

Bishimiye ko kumakusanyirizo bahagurira n'imiti y'amatungo.
Bishimiye ko kumakusanyirizo bahagurira n’imiti y’amatungo.

Habimana Emmanuel uhagarariye koperative y’amakusanyirizo y’amata yabisobanuye ikigega cya mbere cyabuze piyesi hashize amezi ane. Avuga ko ikindi cya kabiri cyari kigenewe kwakira amata acururizwa mu mujyi wa Kigali kiburirwa irengero

Abayobozi b’amakusanyirizo banagaragarije intumwa za rubanda ko hakiri imbogamizi zituruka no ku borozi n’abaturage muri rusange, bataratora umuco w’isuku ufasha mu kubona koko amata yujuje ubuziranenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka