BPR irizeza abakiriya bayo serivisi zinoze mu ikoranabuhanga rigezweho

Abayobozi bashya ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda barizeza abakiriya babo ko bagiye kurushaho kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga muri iyo banki.

Umuyobozi mushya wa BPR, Maurice K. Toroitich (ufite micro), umuyobozi w'inama y'ubutegetsi mushya Prof Njuguna Ndung'u (hagati) na Sanjeev Anand wari umuyobozi wa BPR
Umuyobozi mushya wa BPR, Maurice K. Toroitich (ufite micro), umuyobozi w’inama y’ubutegetsi mushya Prof Njuguna Ndung’u (hagati) na Sanjeev Anand wari umuyobozi wa BPR

Abo bayobozi barimo umuyobozi mushya wa BPR, Maurice K. Toroitich n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi mushya Prof Njuguna Ndung’u beretswe abakiriya ku mugoroba wo ku itariki ya 30 Ukwakira 2017.

Maurice K. Toroitich wasimbuye Sanjeev Anand, yavuze ko yiteguye kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga iyo Banki iriho hifashishijwe telefoni.

Agira ati “Twifashishije ikoranabuhanga rigezweho turashaka kugeza BPR ku isura nshya twegera abakiriya bacu nk’uko twabitangiye.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bwa BPR buzakomeza guharanira ko Abanyarwanda bose bayishimira kandi bakayibonamo hagendewe ku buryo bahabwamo serivisi.

Yongeyeho ko hirya no hino mu gihugu aho BPR ifite amashami serivisi zayo zizibanda mu guhaza ibyifuzo by’abakiriya. Niho yahereye asaba abayigana kuyigirira icyizere.

Banakase "Gateau"
Banakase "Gateau"

Sanjeev Anand wari umuyobozi wa BPR yashimye ubufatanye bwabayeho hagati ye n’abo bakoranaga.

Agira ati “Ubwo nari umuyobozi wa BPR muri iki gihugu nahagiriye ibihe byiza byinshi birimo no kugwiza inshuti ntabwo nzabajya kure nzakomeza mbabe hafi.”

Umuyobozi mushya w’inama y’ubutegetsi ya BPR, Prof Njuguna Ndung’u yijeje abakiriya ba BPR ko mu byo ishyize imbere ari imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu gutuma boroherwa no kubona serivisi basanzwe bahabwa.

Agira ati “Tuzakomeza kubaha serivisi nziza musanzwe mubona ariko hiyongereho n’akarusho mu rwego rw’ikoranabuhanga rigezweho.”

Abakiriya ba BPR basusurukijwe b'umuhanzi Mani Martin
Abakiriya ba BPR basusurukijwe b’umuhanzi Mani Martin

Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR) yatangiye ari koperative yari ifite intego yo kuzamura imibereho myiza y’abanyamuryango bayo mu by’ubukungu,uko yagiye itera imbere byaje gutuma igurwamo imigabane n’ikigo cya Atlas Mara.

Mu mashami yayo ari hirya no hino mu gihugu,kuri ubu hiyongeraho icyicaro cyayo gikuru kiri kubakwa mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta izatubarize: iyi Bpr imariye iki abanyamuryango bayifitemo imigabane?kuva yaba banque commerciale nta n’ifaranga na rimwe iraha abanyamuryango. ese nta na rimwe irunguka muri iyi myaka yose hafi 9?

kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 1-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka