Bizeye ko agakiriro kazabafasha kuzamura ibikorwa byabo

Abanyabukorikori bo mu Karere ka Gatsibo batangaza ko igihe imirimo yo kuba akagakiriro izaba irangiye biteguye kubyaza umusaruro ibyo bakora.

Hashize igihe kigera ku byumweru bibiri imirimo yo kubaka agakiriro yongeye gusubukurwa.
Hashize igihe kigera ku byumweru bibiri imirimo yo kubaka agakiriro yongeye gusubukurwa.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabarore bibumbiye muri Koperative bise Coopezamu Gatsibo ibaza ikanatunganya imbaho, bavuga ko agakiriro kazabafasha kurushaho kwiteza imbere nibatangira gukorera mu gakiriro.

Maniriho Damascene ni umwe mu banyamuryango b’iyi koperative agira ati “Natangiye nkora njyenyine ariko aho mariye guhuza imbaraga zanjye n’iz’abandi muri iyi koperative byatumye ngera kuri byinshi ubu ndimo ndubaka inzu.”

Abakorera umwunga w’ububaji muri Kabarore batangaza ko bagifite imbogamizi zo kuba nta mashyamba ahagije ari muri aka karere, bituma imbaho zibageraho igiciro kiri hejuru, hakiyongeraho no kuba badafite agakiriro bakoreramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yizeza aba bakora iyi mirimo n’abandi bazahakorera, ko mu gihe cya vuba kazaba kuzuye kuko imirimo yo kukubaka ngo yadindijwe na rwiyemezamirimo utarabashije kuzuza inshingano ze.

Ati “Turisegura cyane ku banyabukorikori bo muri aka karere ku kuba imirirmo yo kubaka agakiriro yaradindiye, ariko mu gihe cya vuba kitarenze amezi atandatu karaba kuzuye kuko dufite gahunda y’uko abantu bose bareka gukorera mu kajagari.”

Miliyoni zigera kuri 740Frw ni zo ziteganyijwe ku mirimo yo kubaka aka gakiriro.

Hakurikijwe amasezerano akarere kari kagiranye na rwiyemezamirimo, yavugaga ko mu kwezi kwa werurwe uyu mwaka ibikorwa byo kubaka iyi nyubako y’agakiriro byagombaga kuba bigeze kuri 80% by’ imirimo yose isabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka