Bifuza ihuriro bacishamo ibitekerezo byabo mu rwego rwa EAC

Abanyarwandakazi bakora ubucuruzi bifuza ko hashyirwaho ihuriro mu rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC), bacishamo ibitekerezo bakavugiramo n’ibibazo bahura na byo.

Aba bagore bari mu nama Nyunguranabitekerezo
Aba bagore bari mu nama Nyunguranabitekerezo

Babivugiye mu nama yabahuje n’abayobozi batandukanye mu rwego rw’igihugu, bahagarariwe na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEACOM), François Kanimba, kuri uyu wa 21 Ukuboza 2016.

Iyi nama yari igamije kureba uko abagore bari mu bucuruzi bakangukira kugana isoko rigari rya EAC.

Kamanzi Jackline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Abagore, avuga ko ihuriro ry’abagore muri EAC ryagira akamaro.

Yagize ati “Twifuza ko iri huriro ryajyaho kugira ngo abagore ba EAC babone aho bavugira ibibazo bahura na byo, n’aho bafatira ingamba zo gukora ubucuruzi bushikamye.

Iri huriro ryaba ihuriro rihoraho, rifite inshingano zo gusuzuma iterambere ry’umugore”.

Yongeraho ko ibi byazatuma na politiki ya Gender muri EAC itera imbere, bityo umugore akagira ijambo n’uburenganzira bushingiye ku mategeko.

Uhagarariye abagore bakora ubucuruzi mu Rugaga rw’abikorera (PSF), Mushimiyimana Eugénie, avuga ko iri huriro ryabafasha kwagura isoko no kongera umubare w’abacuruzi.

Ati “Iki kintu cyadufasha twebwe nk’abikorera kuko isoko dufite mu gihugu atari rinini.
Uyu muryango twese tugomba guhuriramo, ntekereza ko igihugu cyacu ari cyo kibifitemo inyungu kurusha ibindi kuko isoko rigiye kwaguka”.

Mukase Donata wo mu karere ka Bugesera, yemeza ko nk’abagore bagiye kwitinyuka, kubera ko igihugu kirimo kuborohereza.

Ati “Twumvise ko hari ibyakozwe byinshi kugira ngo ubuhahirane muri EAC bworohe. Ibi biradutinyura nk’abagore bityo twambuke imipaka turebe aho ibiciro byiza biri, dufatanye n’abandi dukore twiteze imbere”.

Minisitiri Kanimba avuga ko iyi nama ari ingirakamaro kuko muri rusange ngo Abanyarwanda bitabira gushaka amasoko muri EAC ari bake.

Ati “Turareba uburyo Abanyarwandakazi bari mu bucuruzi barushaho guhagurukira kwinjira muri iri soko kuko hari amahirwe menshi.

Minisitiri Kanimba avuga ko abacuruza mu Karere bakiri bake bakwiye kwiyongera
Minisitiri Kanimba avuga ko abacuruza mu Karere bakiri bake bakwiye kwiyongera

Gusa urebye umuvuduko dufite n’ubushake byo kujya gushakisha amasoko muri EAC, turacyabifitemo intege nke ari yo mpamvu ubukangurambaga bukomeje”.

PSF ivuga ko abantu bari mu bucuruzi ari ibihumbi 154, muri bo ngo abagore bakaba ibihumbi 41 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka