Barataka guhombywa no kwimura gare yakoreraga hafi y’isoko

Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Ruhango bavuga ko kuva aho gare abagenzi bategeramo imodoka yimuriwe, byabateje igihombo mu bucuruzi bwabo.

Aha niho hakoreraga gare ya Ruhango
Aha niho hakoreraga gare ya Ruhango

Iyi gare igiye kumara ukwezi yimuriwe muri metero zisaga 500 uvuye muri iri soko, mbere yari iri hamwe n’isoko bigatuma abayigana barijyamo nta kanya bifashe.

Kwimurwa kwayo rero ngo byatumye abagenzi baguraga ibicuruzwa batabona umwanya wo kurijyamo nk’uko abahacururiza babivuga.

Umwe ati"Twe baraduhombeje ku buryo bugaragara ariko ubu keretse uwagarura gare ya Ruhango kandi ntibyashobokaga".

Undi ati"Njye nabimenye hakiri kare mva mu bucuruzi kuko nabonaga nta bakiliya nzabona mpitamo kubyihorera ubu nzashaka uko nakora ibindi bimbeshaho"

Bavuga ko kuva gare yakwimurwa hari abacururizaga muri iri soko bimutse bajya gushaka ahandi bacururiza kuko nta bakiliya babonaga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwo butangaza ko abantu badakwiye gucuruza barangamiye kuri gare.

Gare yimuriwe muri metero 500 uvuye aho yahoze
Gare yimuriwe muri metero 500 uvuye aho yahoze

Ikindi bavuga ko ubuto bwa gare bwatumye bashyiramo abacuruza ibikenerwa n’abagenzi mu ngendo zabo nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francoix Xavier abivuga.

Ati"Kuri ubu muri gare haracyari hato. Twabanje gushyiraho uburyo habanza gucururizamo abantu bafite ibikenerwa n’abagenzi bahanyura"

Uyu muyobozi kandi asaba abacuruzi kwitabira iri soko kuko hari abacuruzi benshi bagiye kuhimukira bitewe n’uko hari inzu zifatwa nk’amanegeka ba nyirazo bazasabwa kuzivugurura bityo abahacururizaga bakajya muri iri soko.

Ati"Ririya soko tuzabanza kurivugurura dusigemo amarangi kuko harimo ku ruhande rwegereye gare ahasizwe amarangi hejuru y’andi ku buryo tuzabanza kuhavugurura. "

Ubuyobozi bw’Akarere kandi buvuga ko kwimura gare bizaca akajagari karangwaga muri iyi yari yegeranye n’isoko rya Ruhango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

mwabagabomwe njye nkorera muri Gare ariko Burimunsi haba impinduka gusa turabashimako uwitwa umujura bamuzira kubi kdi hakaba hari nisuku. uwitwa ngo Philippe we anyuramo nimodoka agasiga avuze ibyadashaka akigendera kdi ngo agasabako nagaruka atahabisanga none byaraducanze Gare ikoramo ba Filipo 2 kdi bose nabayobozi ujya kukora murigare umunsikumunsi ugirango niwe wabitegetse akakubwirango byasabwe na Philippe Boss kdi bigomba kubahirizwa

Patos yanditse ku itariki ya: 21-02-2017  →  Musubize

kubona na NYIRABIKENYERI baramwirukanye muri gare kweri? Sha Philippe namukuriye ingofero kbsa noneho abacuruza ibigori kumodoka barikurira ayokwarika ngonabo bategetsweko bagomba kujya gucururiza ahandi

Emile Rubayiza yanditse ku itariki ya: 21-02-2017  →  Musubize

Umva njye narumiwe kubona na Nyirabikenyeri baramuciyemo kweri?? Philippe numuntu wumugabo kabisa abacuruza ibigori kumamodoka bahungabanye naciyemo barikurira ngonabo yabahagaritse

Emile Rubayiza yanditse ku itariki ya: 21-02-2017  →  Musubize

Ahubwo abantu mwahaye Gare bari serieux kbsa , baciyemo abana bato birirwaga bazenguruka aho gare yahoze , bacamo nabajura nabantu babagabo rwose Mayor azabagurire akantu

Bokota yanditse ku itariki ya: 21-02-2017  →  Musubize

abobacuruzi nibihangane nubundi abafite nibobazakomezakubaho ntago aribyumwe.

muhayimana aloys yanditse ku itariki ya: 21-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka