Barashinja koperative yabo kubambura amafaranga

Bamwe mu batuye mu murenge wa Mamba muri Gisagara bavuga ko bagemuye ibigori muri koperative yabo ikabambura bikabateza ubukene.

Abahinzi bavuga ko koperative yabo bayigemuragaho ibigori ikabambura (Photo file)
Abahinzi bavuga ko koperative yabo bayigemuragaho ibigori ikabambura (Photo file)

Abo bahinzi bavuga ko umusaruro wabo bawugemuye muri yitwa Koperative Jyambere Muhinzi Gisagara (KOJYAMUGI).

Muri abo bahinzi harimo abagemuyeyo ibigori mu mwaka wa 2012 bakaba batarishyurwa. Abandi bo ngo bagiye bahabwa amafaranga makeya andi bakayabasigaramo.

Abahawe amafaranga make nabo bavuga ko igiciro bari bumvikanye na koperative ataricyo bishyuriweho.

Ahubwo ngo koperative yagiye ibakata amafaranga ku buryo batasobanukiwe; nkuko bivugwa na Kubwimana Alphonse umwe muri bo.

Agira ati “Twumvikanaga amafaranga 200 (RWf) ku kiro ariko bagiye kuduha makeya muyo bari baturimo dusanga baragiye baduhera 150RWf andi bayadukata mu buryo tutasobanukiwe.”

Aba bahinzi bavuga ko kubera kutishyurwa byatumye bagurisha amwe mu matungo yabo kugira ngo babashe gukomeza guhinga none ngo bugarijwe n’ubukene; nkuko umwe muri bo utifuje gutangaza izina rye abisobanura.

Agira ayi “Twashoye amatungo duhinga ngo tubone umusaruro wo kuzagemura. Twaragemuye ntitwishyurwa none ubu dufite ubukene bukabije.”

Aba baturage bavuga ko n’ubu bejeje ibindi bigori ariko ngo ntabyo bazongera guha koperative itarabishyura ibyo bayihaye mbere.

Bakomeza bavuga ko koperative yabo icunzwe nabi kuko ngo yanahoranye uruganda rutunganya ibigori rubikoramo ifu ya kawunga ariko ubu rukaba rwarahagaze.

Uru ruganda abaturage bavuga ko bari baraguzemo imigabane nayo bakaba barayihombye. Guhagarara kwarwo ntibazi aho byavuye n’umuyobozi wa koperative ntakiboneka ngo abahe ibisobanuro.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageeje kuvugana n’uwo muyobozi w’iyo koperative ariko haba kuri koperative no kuri telefoni ye igendanwa ntitwabasha kumubona.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga avuga ko mu biganiro bagiranye na koperative ngo yavugaga ko yahuye n’igihombo itari yiteguye bigatuma itabasha kwishyura abahinzi.

Iyo Koperative ngo yemereye uwo muyobozi ko igiye gukora ibishoboka byose ikabishyura vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka