Banki y’Ubucuruzi n’Iterambere muri Africa yafunguye amarembo mu Rwanda

Banki Nyafurika y’ubucuruzi (Trade and Development Bank (TDB), yatangiye kwegereza ibikorwa byayo mu Rwanda, aho iteganya kuzatera inkunga imishinga minini mu gihugu.

Abayobozi ba Banki y'Ubucuruzi n'iterambere TDB
Abayobozi ba Banki y’Ubucuruzi n’iterambere TDB

Iyi banki isanzwe ikorana n’ibihugu 21 bya Afurika, kuri uyu wa kane yatangaje ko igiye gutera inkunga imishinga minini mu Rwanda aho izibanda ku nganda, ibikorwaremerzo ndetse n’ubuhinzi bw’umwuga.

Mbere yo gufungura ibikorwa byayo ku mugaragaro mu Rwanda, Dr. Mabouba Diagne umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe gutegura imishinga no kuyitera inkunga muri iyi banki, yavuze ko iyi banki yari isanzwe itanga inguzanyo ku mishinga minini mu Rwanda.

Iyi banki ngo imaze gutanga agera kuri miliyoni 460 y’Amadolari ya Amerika mu mishinga itandukanye.

Umwe mu mishinga yavuze ko iyi banki yateye inkunga harimo uwa RwandAir, isosiyete y’indege y’u Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda ari igihugu gihagaze neza muri Afurika cyane cyane mu bukerarugendo.

Yagize ati “Tujya gutera inkunga umushinga wa RwandAir, twashakaga kuzamura urwego rw’ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’u Rwanda n’ amahanga. Kuva twaha iyi sosiyete inguzanyo, ubu dushimishijwe no kubona ko imaze gutera intambwe ishimishije mu ruhando rw’amahanga.”

Iyi banki imaze imyaka igera kuri 32, imaze kwaguka aho yavuye ku mari shingoro ya miliyari imwe na miliyoni Magana abiri z’Amadolari ya Amerika, asaga Miliyari igihumbi y’Amanyarwanda, ubu ikaba igeze kuri miliyali 5 z’Amadolari, asaga Miliyari ibihumbi bitanu y’amanyarwanda.

Nkuko bitangazwa na Admassu Tadesse, Umuyobozi mukuru w’iyi banki, ngo iyi mishinga mishya igiye guterwa inkunga mu buryo bw’inguzanyo, izakorwa mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Iyi Banki Nyafurika y’ubucuruzi yakomereje ibikorwa byayo mu Rwanda mu izina rishya ariryo,Trade and Development Bank (TDB) .

Yashinzwe mu mwaka w’ 1985, ikaba itanga inguzanyo hagendewe ku masezerano arambye asinywa hagati ya Leta ndetse n’ibigo. Kugeza ubu Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) gifite imigabane itatangajwe ingano muri iyi banki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka