Amasaro bavumbuye akomoka ku bihingwa bayaburiye isoko

Abakobwa bavumbuye igihingwa cyera amasaro akoreshwa mu mitako mu Karere ka Ngoma, bavuga ko batayabonera isoko kubera gukorera mu cyaro.

Ibihangano bakura mu masaro bahinga ngo usanga mu mijyi ari ho bigurwa cyane kandi bakorera mu cyaro.
Ibihangano bakura mu masaro bahinga ngo usanga mu mijyi ari ho bigurwa cyane kandi bakorera mu cyaro.

Aba bakobwa batatu bahise bishyira hamwe, bavuga ko bafite imbogamizi yo gukorera mu cyaro kandi isoko rigari riri mu mijyi.

Nyiransabima Sarah, umwe muri aba bakobwa bakorera mu Murenge wa Karembo, avuga ko bashinze sosiyete yitwa”NIYANYI company Ltd” ngo bibafashe gukoresha imitako ayo masaro ariko ngo isoko rikomeje kubura.

Aba bakobwa basanga igituma batabona isoko ari ugukorera mu cyaro bakifuza ko bagera mu mujyi w’akarere cyangwa i Kigali kuko ari ho hari isoko, nk’uko Nyiransabimana abivuga.

Amasaro bakoramo imitako ngo barayafite ariko isoko rikomeje kubura kubera gukorera mu byaro.
Amasaro bakoramo imitako ngo barayafite ariko isoko rikomeje kubura kubera gukorera mu byaro.

Ati “Isoko ntaryo ariko si ukuvuga ko bidakunzwe ahubwo ni ikibazo cy’aho dukorera. Ntitwabasha gukodesha amazu yo mu mijyi arahenze kandi turakiyubaka. Inguzanyo na zo kuzifata bidutera impungenge tutarabasha kugerayo byibuze ngo turebe uko batugurira.”

Ibikorwa by’aba bakobwa byamenyekanye ubwo bazanaga iki gihingwa mu imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba, bakegukana n’igikombe cyo kuba barahanze agashya bakuramo amarido, amaherena n’inigi bambara mu ijosi.

Aba bakobwa bavumbuye iki gihingwa barimo abagoronome babiri n’umwarimu. Bavuga ko bamenye ko iki cyatsi gitanga amasaro ahagana mu 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru yanshishikaje. Icyakora nifuzaga ko mugutegura inkuru nkizi zabantu bahanga udushya mwazajya mudushyiriraho address umuntu ashobora kubabonaho kugirango abe yasura ibikorwa byabo. Niba bishoboka mumbwire uko namenyana nabo kuko nkenera amasaro cyane. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 29-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka