RRA yatangaje ibi ubwo yatangarizaga abanyamakuru amafaranga y’imisoro n’amahoro yakiriye mu mwaka wa 2016-2017, kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Kanama 2017.
RRA yagaragaje ko yakiriye imisoro n’amahoro bingana na miliyari 1103RWf mu mwaka wa 2016-2017, akaba ngo arenze intego yari yihaye yo kwakira miliyari 1094.3RWf.
Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe avuga ko amafaranga aturuka mu misoro yiyongereye kuko hafashwe ingamba zo kuvumbura abantu badasora bakomeje kwihisha, hamwe no gusoresha abanyamahanga baza gukorera mu Rwanda.
Agira ati “Muri karitsiye hari amamashini arara asya kawunga(ni urugero); birahagije kujya muri WASAC na EUCL nkamenya umuriro n’amazi bakoresha, ubundi nkabaca umusoro ku nyungu no ku nyongeragaciro.”
Akomeza avuga ko izakomeza gukorana n’ibigo bitandukanye birimo n’amabanki kugira ngo imenye uburyo abantu bunguka amafaranga y’ikirenga ashobora kuba aturuka ku kunyereza imisoro.
Ati “Hari amakuru menshi muri iki gihugu tuzatohoza, tukaba twizeza ko nta muturage uzabura ibimugenerwa biturutse ku kuba twabuze imisoro kandi ubukungu buzamuka.”
Richard Tusabe yagaragaje ko imisoro y’uturere yakiriwe ku rugero rwa 98%. Iri gabanuka rikaba ngo ryaraturutse ku kuba ubukungu bwaragiye bugabanuka mu mwaka wa 2016.
Yavuze ko kandi ibicuruzwa bisoreshwa bivuye hanze y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byagabanutse, bigateza kutazamuka mu buryo bugaragara kw’imisoro.
Imisoro n’amahoro byinjijwe mu mwaka ushize ngo byagize uruhare rungana na 56.44% mu ngengo y’imari y’Igihugu y’umwaka wa 2017-2018.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|