Amabuye y’agaciro yinjije asaga Miliyoni 300 z’Amadorari muri uyu mwaka

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe amabuye y’agaciro, ibikomoka kuri Peteroli na Gaz (RMB) buratangaza ko mu mwaka w’imihigo wa 2017/2018 cyari cyihaye intego yo kwinjiza miliyoni 240 z’Amadorali y’Amerika none cyarayirengeje cyinjiza Miliyoni 373 z’Amadorali ya Amerika.

Amabuye y'agaciro yinjije asaga Miliyoni 300 z'amadorari muri uyu mwaka
Amabuye y’agaciro yinjije asaga Miliyoni 300 z’amadorari muri uyu mwaka

Muri 2016/2017 cyari cyinjije Miliyoni 166 z’Amadorali bivuze ko muri uyu mwaka cyongereyeho Miliyoni 207 kikaba gifite intego yo kwinjiza angana na Miliyoni 600 mu mwaka utaha na Miliyoni 800 z’Amadorali ya Amerika bitarenze umwaka wa 2020.

Hari intego y’uko muri 2024 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buzaba bwinjiza Miliyari imwe na Miliyoni 500 z’Amadorali ku mwaka.

Amabuye y’agaciro y’ingenzi acukurwa mu Rwanda ni Zahabu, Gasegereti, Coltan na Wolfram.

Icyakora hari ubundi bwoko bw’amabuye y’agaciro burimo kwigwaho kugira ngo na bwo butangire gutunganywa burimo nk’ayitwa amabengeza.

Nubwo amafaranga akomoka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda yiyongera buri mwaka, abafite amasosiyete acukura amabuye y’agaciro ndetse n’urwego rufite mu nshingano iby’ubucukuzi bwayo mu Rwanda, baravuga ko uburyo bwifashishwa budateye imbere n’abakozi bakaba nta bumenyi buhagije baba bafite mu gucukura amabuye y’agaciro.

Ibi bigira ingaruka ku ngano y’amabuye y’agaciro aboneka kuko atarenga 40% mu gihe andi yangirikira mu buryo butanoze bwo kuyacukura no kuyatunganya akisigarira mu birombe cyangwa akajyana n’ibitaka mu gihe cyo gucukura no kuyungurura.

Francis Gatare asanga abanyeshuri barimo kurangiza mu by'ubucukuzi ari igisubizo ku kibazo cy'ubumenyi buke bwagaragaraga mu gucukura amabuye y'agaciro
Francis Gatare asanga abanyeshuri barimo kurangiza mu by’ubucukuzi ari igisubizo ku kibazo cy’ubumenyi buke bwagaragaraga mu gucukura amabuye y’agaciro

Ibi byemezwa na Francis Gatare uyobora ikigo gishinzwe amabuye y’agaciro, ibikomoka kuri Peteroli na Gaz (RMB).

Yagize ati " kugeza ubu,abacukura amabuye y’agaciro bakoresha ubumenyi n’ubushobozi buciriritse, aho umutungo mwinshi usigara mu gitaka. Ababikora baba bafite ubumenyi buke ugasanga babikora mu buryo bwa gakondo."

Mu gihe abafite amasosiyete acukura amabuye y’agaciro bavugwaho kwangiza umusaruro ntuboneke wose uko bikwiye, bamwe muri bo bavuga ko bahura n’imbogamizi zo kutagira ibikoresho biteye imbere no kuba nta bafite ubumenyi buhagije mu gucukura amabuye y’agaciro baboneka mu gihugu.

Damien Munyarugerero umwe muri abo bafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, yabisobanuye muri aya magambo agira ati "Iyo ucukura nabi woza nabi, wakoza nabi ugatakaza byinshi. Aho kugira ngo amabuye y’agaciro ari mu butaka uvanemo wenda 80% ukaba wabona 30%.

Ibyo rero bishaka abantu babifitiye ubumenyi buhagije, bazi no gukoresha imashini zigezweho. Nta bumenyi dufite nk’abacukuzi, kandi abakozi bacu, ntabwo ibyo bintu babizi."

Francis Gatare uyobora ikigo gishinzwe aqmabuye y’agaciro, ibikomoka kuri Peteroli na Gaz (RMB) avuga ko baticaye ubusa ahubwo ko hari ingamba zafashwe zigamije gukemura ikibazo cy’umusaruro w’amabuye y’agaciro utakarira mu kuyacukura no kuyatunganya.

Abafite amasosiyete acukura amabuye y'agaciro bagaragaje imbogamizi z'ubumenyi buke n'ubushobozi budahagije mu kuyacukura
Abafite amasosiyete acukura amabuye y’agaciro bagaragaje imbogamizi z’ubumenyi buke n’ubushobozi budahagije mu kuyacukura

Gatare avuga ko amashuri makuru yashyizweho yigisha iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitezweho kuba igisubizo mu kunoza ubucukuzi no gutunganya ayo mabuye y’agaciro.

Ayo ni nko muri IPRC Kigali, muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ishuri ryigisha iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ry’i Rutongo.

Mu zindi ngamba zigamije kongera umusaruro w’amabuye y’agaciro harimo kwifashisha ibikoresho bigezweho bigasimbura uburyo bwa gakondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka