Akarere ka Rusizi kateye utwatsi kompanyi yashakaga kwiharira isoko ry’amafi

Amakoperative y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rusizi, yashinjaga abayobora umushinga “Projet Peche” gushaka kwiharira isoko ry’umusaruro w’amafi n’isambaza biva mu kiyaga.

Uburobyi bukorerwa ku nkengero z'i Kivu bukunze kugaragaramo ukutumvikana
Uburobyi bukorerwa ku nkengero z’i Kivu bukunze kugaragaramo ukutumvikana

Aya makoperative yo yemeza ko bemerewe ku gurisha umusaruro wabo k’uwo ari we wese ubifitiye uburenganzira.

Leta yeguriye uyu mushinga ibikorwa byayo byo kuroba amafi n’isambaza mu Kivu mu 2009. Aho ni ho abarobyi bahera babvuga ko abayobozi bawo babigenderaho kugira ngo babapfyinagaze.

Ugirasebuja Remy uhagarariye imwe muri koperative y’abarobyi ikorera muri iki kiyaga, avuga ko batigeze banga kubaha umusaruro ariko bakaba batabafata nka kamara kuko n’undi uje kubagurira bamugurisha.

Abarobyi ntibavuga rumwe na "Projet Peche" yifuza ko bayigemurira umusaruro wose
Abarobyi ntibavuga rumwe na "Projet Peche" yifuza ko bayigemurira umusaruro wose

Agira ati “Ntabwo turi abacuruzi twebwe turi abarobyi. Ubundi hakabayeho abarobyi barobera Projet Peche, n’abacuruzi bandi bafite ibyangombwa byemewe nabo bakaza bakatugurira umusaruro.

Dufite uburenganzira bwo kugurisha umusaruro wacu aho dushaka kuko ni twe tubifitemo inyugu.”

Umuyobozi wungirije wa Projet Peche mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Sendashonga Jean Nepomscene, yemeza ko Leta yabahaye uburenganzira bwo kugura no kugurisha umusaruro wose uvuye muri iki kiyaga.

Ati “Projet Peche igurwa yahawe inshingano zo kugura, kuroba no kurengera ibidukikije ku gira ngo amafi ari mu Kivu yororoke. Imaze kugura izo nshingano yahawe na Leta ntabwo abarobyi bazubahirije kandi twe dukeneye ko uwitwa umurobyi ayoboka kuri Projet Peche.”

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi bwangiye uyu mushinga ikifuzo cyo kwigarurira isoko
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwangiye uyu mushinga ikifuzo cyo kwigarurira isoko

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Kankindi Leoncie, avuga ko kuba uyu mushinga wareguriwe abikorera ntaho bihuriye no kwiharira isoko, kuko ubucuruzi bw’amafi n’isambaza mu Kivu bifunguye kuri buri wese.

Ati “Twarabahuje tubasobanurira ko isoko ryagutse. Ntabwo nk’ubuyobozi, dushobora gutegeka ngo umusaruro wose n’uhabwe kompanyi imwe mu gihe abari ku isoko ari benshi kandi bose bakeneye kubaho no gukora.”

Kuva mu 2009 umushinga “Projet Peche” yeguriwe abikorera uvuye mu maboko ya Leta, muri gahunda yo kwegurira abikorera imishinga imwe n’imwe ya Leta.

Aho uyu mushinga ugiriye mu maboko y’abikorera wasanze ku isoko andi makoperative arindwi y’abarobyi bitangira guhangana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka