MINICOM yabyijeje abaterankunga barimo Leta ya Suwede n’umuryango "International Alert", bahuguye bakanakorera ubuvugizi abacuruzikazi bo mu bihugu by’u Rwanda, Congo-Kinshasa n’u Burundi.
Iyi miryango mpuzamahanga yatangaje ko umushinga wo guteza imbere abacuruzi bato bambukiranya imipaka witwaga "Tushiriki Wote", warangije igihe cyawo cy’imyaka ine wari umaze ukorera mu karere k’ibiyaga bigari.
Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, Michel Sebera yizeza abo bacuruzi ko Leta izababa hafi, ko batazongera gutakaza igihe kinini ku mupaka nyuma yo gushyiraho ahantu hamwe bazajya bagenzurirwa (One stop boarder post).
Avuga kandi ko bazahabwa ububiko bw’ibicuruzwa bwo kubirinda kwangirika, ndetse ko batazongera kubura amakuru y’uko igihugu bagiyemo cyifashe mbere yo kwambuka umupaka.
Umukozi wa MINICOM ushinzwe ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’amahanga, Alice Twizeye nawe ashimangira ko Leta z’ibihugu abo bacuruzi bakoreramo zizumvikana kugira ngo bakomeze gukorera mu mutuzo.
Twizeye avuga ko aba bacuruzi bafite akamaro kanini mu bukungu bw’Igihugu n’imiryango yabo, ndetse n’imibanire myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.
Ati”Abacuruzi bato bambukiranya imipaka bonyine bacuruza ibingana na 20% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereza hanze.
“Ni yo mpamvu dukwiriye gukomeza ibiganiro bihuza ibihugu bakoreramo, kugira ngo aba bagore bakomeze ubuhahirane ku mpande zombi."
Ku ruhande rw’aba bacuruzi baba biganjemo abagore, bavuga ko umushinga ’Tushiriki Wote’ wabafashije kumenya gucuruza unabashakira amasoko mu bihugu bakoreramo, ariko ko ayo masoko batari bayamenyera neza.
Nikuze Francine uva i Rusizi akajya gucuruza imboga n’imbuto muri Congo agira ati:"U Rwanda na Congo birakorana, umubano wifashe neza, ubu turahahirana ndetse turatumirana mu bukwe n’Abanye-Congo.
N’ubwo uyu mushinga udusigiye ubuyobozi, hari hagikenewe amahugurwa yo kuzamura imyumvire y’abagore n’abagabo ndetse no gukomeza amakoperative kuko ari bwo agishingwa”.
Mutesi Betty uyobora “International Alert” avuga ko inzego z’ibanze mu bihugu by’u Rwanda na Congo zamaze kumenyana kubera umushinga “Tushiriki Wote”, ku buryo ibibazo by’aba bacuruzi bato bizahora byitabwaho.
Leta ya Suwede ivuga ko mu myaka ine uyu mushinga wamaze yatanze miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika ku ruhande rw’u Rwanda na miliyoni esheshatu z’amadolari muri Congo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|