Abohereza ibicuruzwa hanze bagiye koroherezwa imikorere

Urugaga rw’abikorera (PSF) na Banki Nyarwanda y’Iterambere (BRD), bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye azorohereza abohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Gasamagera Benjamin wa PSF na Alex Kanyankore wa BRD bashyira umukono kuri aya masezerano
Gasamagera Benjamin wa PSF na Alex Kanyankore wa BRD bashyira umukono kuri aya masezerano

Aya masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2016.

Akubiyemo ibikorwa bitandukanye bizatuma abari mu ihuriro ry’abohereza ibicuruzwa hanze boroherwa mu mikorere yabo.

Ku ikubitiro BRD yemereye inkunga PSF ya miliyoni 22 zo kuzahemba abakozi bazajya bahuza ibikorwa by’iri huriro.

Umuyobozi mukuru wa PSF, Gasamagera Benjamin washyize umukono kuri aya masezerano, avuga ko bigiye gufasha cyane abikorera.

Yagize ati “BRD iduhaye ubushobozi bwo kurushaho kureberera abacuruzi baba bato n’abanini bohereza ibicuruzwa hanze kugira ngo ubushobozi bwabo buzamuke.

Bizatuma bongera umusaruro kuko muri BRD hariyo ikigega kizabafasha kubona ingwate biboroheye”.

Yongeraho ko ubu bufatanye buzatuma ibyoherezwa mu mahanga byiyongera bityo n’amadovize yinjira mu gihugu azamuke.

Abayobozi ku mpande zombi nyuma yo gusinya aya masezerano
Abayobozi ku mpande zombi nyuma yo gusinya aya masezerano

Muri BRD ngo harimo ikigega kiromo agera kuri miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda yagenewe gufasha abohereza ibicuruzwa mu mahanga kubona inguzanyo.

Aya mafaranga anyuzwa mu ma banki atandukanye, kandi bakayahabwa ku nyungu nto, nk’uko Umuyobozi wa BRD, Kanyankore Alex abivuga.

Ati “Mu ma banki nk’uko bisanzwe iyo bahawe inguzanyo bishyura ku nyungu ya 18% cyangwa 19%. Iki kigega kizafasha kugira ngo inyungu bakwa igabanuke kugera kuri 12%”.

Avuga ko aya ari amahirwe akomeye abikorera bagize, bakaba bagomba kuyabyaza umusaruro ku nyungu zabo by’umwihariko n’iz’igihugu muri rusange.

Kanyankore kandi avuga ko BRD ifite na gahunda yo kongerera ubumenyi aba bacuruzi mu bijyanye no gutegura imishinga.

Ati “Muri iyi gahunda dufitemo korohereza abikorera kugera ku isoko no kubahugura mu gutegura imishinga isaba inguzanyo. Batinyuke rero baze tubafashe bityo batere imbere”.

PSF ivuga ko aya masezerano yari akenewe kuko ubufatanye bwari busanzwe buhari ariko ngo bumeze nk’ubusinziriye kuko hari harabuze ubushobozi bwo kububyaza umusaruro.

Isinywa ry'aya masezerano ryitabiriwe n'abantu banyuranye
Isinywa ry’aya masezerano ryitabiriwe n’abantu banyuranye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka