Abikorera 968 bakorera mu nzu zagenewe guturwamo barahamagarirwa kwimuka (Video)

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rurahamagarira abikorera mu mujyi wa Kigali bakorera mu nzu zagenewe guturwamo gukurikiza icyemezo cy’Umujyi wa Kigali bakimuka muri izo nzu.

Gerald Mukubu, umuvugizi wa PSF (Iburyo) avuga ko abikorera nabo bagomba kubahiriza igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali (Photo Batamuriza Natasha)
Gerald Mukubu, umuvugizi wa PSF (Iburyo) avuga ko abikorera nabo bagomba kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali (Photo Batamuriza Natasha)

PSF itangaza ibi mu gihe ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwahaye amezi atatu, ba rwiyemezamirimo n’imiryango itegamiye kuri leta, bakorera mu nzu zagenewe guturwamo, yo kuba bahimutse bakajya gukorera mu nzu zagenewe gukorerwamo ubucuruzi.

Gerald Mukubu, umuvugizi wa PSF agira ati “Twese tugomba kubahiriza igishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali. Kubera ibyo rero abakorera ubucuruzi ahagenewe guturwa basabwa kwimukira mu nzu zagenewe gucururizwamo.”

Ntiyemeranya n’abavuga ko umujyi wa Kigali waba uri kureba inyungu z’abikorera bakakaye bamaze kubaka imiturirwa muri uwo mujyi.

Agira ati “Ntawe duheza mu buvugizi mu mijyanye ba ‘business’! Dukora ubuvugizi aho bikenewe tutarinze kureba uko ubucuruzi bwe bungana.”

Akomeza avuga ko kandi kwimura abo bacuruzi bakorera mu nzu zagenewe guturwamo ari uburyo bwiza bwo kubungabunga umutekano no kubona ahantu hisanzuye ho gukorera.

Umujyi wa Kigali utangaza ko wabaruye abikorera babarirwa muri 968 bagomba kwimuka aho bakorera. Kandi ngo baranabimenyeshejwe.

Akarere ka Gasabo gafite abikorera bakorera mu nzu zagenewe guturwamo babarirwa muri 517. Nyarugenge afite abangana na 356 naho Kicukiro yo ni 95 bagomba kwimuka.

Bisabizwa Parfait, umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe iterambere ry’ubukungu atangaza ko abazimuka bose bazerekwa aho bimukira hajyanye n’ubushobozi bwabo.

Agora ati “Buri mucuruzi azerekwa aho yimukira kandi ajye mu nzu y’ubucuruzi ijyanye n’ubushobozi bwe.”

Umujyi wa Kigali wabwiye abanyamakuru ko abikorera bagera kuri 968 aribo bagomba kwimuka aho bakorera (Photo Batamuriza Natasha)
Umujyi wa Kigali wabwiye abanyamakuru ko abikorera bagera kuri 968 aribo bagomba kwimuka aho bakorera (Photo Batamuriza Natasha)

Umujyi wa Kigali uzi neza ko icyatumye abikorera batandukanye bajya gukorera mu nzu zagenewe guturwamo ariko andi mau yagenewe ubucuruzi yari ahenze.

Aha niho Busabizwa ahera ahamagarira abafite amazu y’ubucuruzi kugabanya ibiciro.

Agira ati “Turi kuvugana na ba nyir’amazu y’ubucuruzi kugira ngo bagabanye ibiciro byo gukodesha kandi turizera ko tuzagera ku mwanzuro.”

Gusa ariko abikorera batandukanye bavuga ko batemeranywa n’icyo cyemezo cy’umujyi wa Kigali; nkuko umuntu utifuje ko izina rye ritangazwa, ukorera muri “restaurant” yitwa Ogopogo ikorera ku Kimihurura, abisobanura.

Agira ati “Iki cyemezo ntabwo kitunyuze. Dufite abakiliya benshi hano. Kwimura ‘business’ yacu bizatugiraho ingaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Byiza cyane icyo rwose ni cyifuzo cyiza kigali city yafashe nibyo nta gukorera mu mazu yo guturamo hari amazu menshi yo gukoreramo ubu. ibyo byanatumenye amazu aturwamo azamurwa igiciro cyane kubera abo bayakodesha kugirango bayakoreremo,ubu mu Rwanda cyane muri kigali hari amazu meza yo gukoreramo kuburyo nta mamvu wajya ahantu mugikari kujya kuhashaka service ya NGO akenshu ubundi nizo nyinshi usanga zirimo gukorera muri ayo mazu. abantu bakoze investment yo kubaka amazu yo gukorerwamo rero nta mpamvu babura abayakorermo kandi bahari . nibyo cyane turabishigikiye bave mu mazu aturwamo bagane ibiro byiza kandi byubatse neza bigendanye nibiro.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 6-01-2017  →  Musubize

Nimuhere kuri olleh rwanda network mwimura mbemere

Umusomyi yanditse ku itariki ya: 6-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka