Abazitabira Expo 2017 bazerekwa uburyo bakwihangira imirimo bahereye kuri make

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ruvuga ko Expo 2017 ifitiye udushya abazayisura ku buryo bashobora kuhakura ubwenge bwabafasha kuba abanyemari na bo.

Mukarwema, umuyobozi wungirije wa PSF ushinzwe guhuza ibikorwa byayo ku rwego rw'igihugu
Mukarwema, umuyobozi wungirije wa PSF ushinzwe guhuza ibikorwa byayo ku rwego rw’igihugu

Byatangajwe na Yvette Mukarwema, umuyobozi wungirije wa PSF ushinzwe guhuza ibikorwa byayo ku rwego rw’igihugu, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, ku itariki ya 21 Kanama 2017.

Biteganijwe ko Expo 2017 itangira kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kamena 2017. Izitabirwa n’abamurika bagera kuri 500 barimo abanyamahanga 200.

Mukarwema avuga ko muri iryo murikagurisha rigiye kuba ku nshuro ya 20 rizaba ririmo ibishya bitandukanye birimo kwigisha abantu uburyo bwo kwihangira imirimo.

Agira ati “Hari ibigo 25 bizaturuka mu Buhinde, bazaba bazanye ikoranabuhanga bazamurikira Abanyarwanda ryabafasha gutangira bizinesi bakoresheje amafaranga make.

Akandi gashya ni inzu yubatse ahamurikirwa, y’amatafari ahiye, ya etaje, ifite ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwiherero n’igikoni igura miliyoni 8RWf. Abazaza bazayibonera.

Akomeza avuga ko kwitabira imurikagurisha ari ingenzi ku bashoramari kuko ari ho barebera uko ibicuruzwa byabo bikunzwe.

Ati “Imurikagurisha ni urubuga rwiza rwo kwigiramo isoko. Iyo ufite igicuruzwa gishya, byakugora kumenya uko gikunzwe.

Ariko uje mu imurikagurisha risurwa n’abantu ibihumbi 18 buri munsi biroroshye guhita ubona uko kizakundwa, ari yo mpamvu hari ibigo biva mu imurikagurisha bigahita bishinga inganda mu Rwanda.”

Biteganijwe ko iri murikagurisha rizitabirwa n’ibihugu 20 byo ku migabane yose y’isi, icyo ngo kikaba ari ikintu cyiza ku Banyarwanda kuko hari byinshi bazahigira byazamura imikorere yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka