Abayapani 60 barashaka gushora imari mu Rwanda

Abanyemari b’Abayapani bari mu ruzinduko mu Rwanda biyemeje gushora imari mu mishinga itandukanye kuko ngo babonye ari igihugu kibereye ishoramari.

Ikiganiro ku ishoramari ry'Abayapani mu Rwanda cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Ikiganiro ku ishoramari ry’Abayapani mu Rwanda cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Itsinda ry’Abayapani 60 bari mu ruzinduko mu Rwanda bayobowe na Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga, Horii Manabu, ndetse na Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda, bagiranye ibiganiro na bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda, kuri uyu wa 24 Nyakanga 2017.

Icyo kiganiro cyari kigamije kwereka abo bashyitsi amwe mu mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, bityo bakihitiramo.

Umwe muri abo banyemari uyobora ikigo gishora imari mu ikoranamubanga cyitwa Marubeni mu gace ka Afurika, Takashi Yao, yashimye u Rwanda anavuga ko agiye kureba icyo yakora.

Yagize ati “Mu Rwanda nabonye ari ahantu heza haberanye n’ishoramari. Kuba rero twaje turi itsinda ry’abantu bangana gutya, ni uko tuhabona inyungu. Nkanjye nabonye gushora imari mu ikoranabuhanga ari byo nakora kuko u Rwanda rwariteje imbere, ni ibyo kwigwaho”.

Yakomeje avuga ko igihugu cy’u Buyapani cyiteguye gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’abikorera mu bihugu byombi no kongera ingufu mu bucuruzi no mu nganda, ngo bikaba biri muri gahunda yo gukomeza kugira ubucuti butajegajega hagati y’ibihugu byombi.

Horii Manabu, Minisitiri wungirije w'ububanyi n'amahanga mu Buyapani
Horii Manabu, Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga mu Buyapani

Horii Manabu yavuze ko yizeye ko ibigo byinshi byo mu Buyapani byiteguye kuza mu Rwanda kuhashora imari cyane ko Abaminisitiri baganiriye ngo baberetse amahirwe menshi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Geraldine Mukeshimana, yakanguriye abo banyemari kuyishora mu buhinzi kuko bugikeneye kuzamurwa.

Ati “Mu buhinzi, turacyakeneye kongera umusaruro cyane ko ikoranabuhanga tubukoreshamo rikirimo imbogamizi. Ikindi ni uko n’iyo twejeje hakiri umusaruro wangirika, aho rero birakenewe ko hashorwa imari mu gutunganya ibyo byangirika kuko bisaba ubwenge n’ingengo y’imari”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, avuga ko inganda mu Rwanda zikeneye kongerwamo imbaraga nyinshi.

Ati “Kugeza ubu ibyo u Rwanda rukura hanze biracyari hejuru cyane y’ibyo rwoherezayo. Kugira ngo icyo kibazo kirangire ni uko inganda zakongerwamo ingufu, zigatezwa imbere bigaragara, ari byo bizatuma ibyoherezwa mu mahanga byiyongera, kandi ibyo bikajyana no kongera imirimo”.

Aba bayapani bashimye u Rwanda bavuga ko bidatinze bahashora imari
Aba bayapani bashimye u Rwanda bavuga ko bidatinze bahashora imari

Mbere y’ibyo biganiro, abo bashyitsi baturutse mu Buyapani babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, bakaba bunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 ziharuhukiye.

Horii Manabu, Minisitiri wungirije w'ububanyi n'amahanga mu Buyapani
Horii Manabu, Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga mu Buyapani
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka