Abanyarwanda baragenda bakunda kunywa ikawa y’u Rwanda

Ahamurikirwa ikawa y’u Rwanda muri Expo 2017 uhasanga abantu biganjemo Abanyarwanda bayigura, ari abayitahana cyangwa abanyweraho bakavuga ko bayikunze.

Abanyarwanda batangiye kumenya uburyoe bwa Kawa bahinga.
Abanyarwanda batangiye kumenya uburyoe bwa Kawa bahinga.

Benshi mu banywa ikawa y’u Rwanda bavuga ko bakururwa n’impumuro yayo ndetse ikanaruhura, abandi bakayikundira ko nta bindi bintu biba bivanzemo, nk’uko Gasore Michel wari uyijyanye iwe abivuga.

Agira ati “Menyereye kunywa ikawa, ariko noneho kuba ari Made in Rwanda ndushaho kuyikunda kubera uburyohe bwayo. Nkunda ko iba ari umwimerere, itunganyirizwa mu Rwanda ntihagire ibindi bintu bongeramo”.

Uyu na we wayinywaga avuga ko impumuro yayo ari yo imukurura, ati “Impumuro y’ikawa y’u Rwanda iragukurura, aho uri hose ukumva ushatse kuyinywa ari nayo mpamvu nanjye naje kuyigura. Ikindi iyo unaniwe kandi ugifite akazi, uyinyoye uhita ugarura imbaraga”.

Muri Expo usanga ahacururizwa Ikawa y'u Rwanda hasurwa cyane.
Muri Expo usanga ahacururizwa Ikawa y’u Rwanda hasurwa cyane.

Hakizimana Augustin, uhagarariye uruganda rutunganya ikawa ya ‘Migongo’(Kirehe) ruri mu karere ka Gasabo, yemeza ko ikawa bakora Abanyarwanda bayikunda nubwo batarageza ah’abanyamahanga.

Ati “Abanyarwanda baritabira kugura iyi kawa, yaba iyo batahana cyangwa iyo banywera hano, ariko abanyamahanga ni bo bayigura cyane. Ubwo rero dukomeza kubakangurira kuyinywa kugira ngo na bo bumve uburyohe bwayo cyane ko ari bo bayihinga”.

Gamariel Harerima, ukuriye ikigo ‘Raphi Coffee’ gicuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga, avuga ko itajya ibura isoko kubera ukuntu ikunzwe.

Mbere wasangaga Ikawa yera mu Rwanda ihita ijyanwa hanze.
Mbere wasangaga Ikawa yera mu Rwanda ihita ijyanwa hanze.

Ati “Iyo abaguzi bumvise ko ikawa ari iyo mu Rwanda, ntushobora kuyiburira isoko kubera ukuntu bayikunda cyane cyane mu mahanga. Ibi biterwa n’uko ihingwa mu misozi miremire, izwiho kugira ikawa ihiga izindi mu buryohe”.

Harerimana ashima cyane Ikigo cy’igihugu cy’ibyoherezwa mu mahanga (NAEB) ndetse n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) kuko ibyo bigo byombi bimufasha kumenyekanisha ibyo akora akabona abakiriya mu buryo bworoshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka