Abamotari bahawe mubazi ntibumva impamvu bishyuzwa amafaranga yazo

Abatwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, ntibiyumvisha impamvu bishyuzwa amafaranga 50Frw bya mubazi bahawe kandi mu masezerano bagiranye bitarimo.

mu Muyji wa kigali moto zisaga 800 nizo zimaze gushirwaho mubazi
mu Muyji wa kigali moto zisaga 800 nizo zimaze gushirwaho mubazi

Aba bamotari ba vuga ko mu masezerano bagiranye na sosiyete ya Yego Innovation Ltd yabahaye izo mubazi ntaho byagaragaraga ko bagomba kuzazishyura. Bavuga ko sosiyete yababwiye ko ntacyo bazabazwa kuzo bahawe usibye gushishikariza abandi kuzikoresha.

Sosiyete ya Yego Innovation Ltd yazanye mubazi zishirwa kuri moto, ku buryo umugenzi yishyura amafaranga y’urugendo akurikije ayiyanditse muri iyo mubazi hatiriwe habanza kubaho gukiririkanya n’umumotari ku giciro cy’urugendo.

Izi mubazi ntizahise zakirwa kimwe n’abamotari kuko harimo ababonaga ko zibahendesha abandi nabo bakavuga ko nta mugenzi wemera ko ikoreshwa mu kumubarira amafaranga y’urugendo.

Ibyo bibazo byatumye Yego Innovation ltd izitangira ubuntu kuri bamwe kugira ngo bazishishikarize abandi.

Abamotari bavuga ko batunguwe no gusabwa ibihumbi 50Frw bya mubazi
Abamotari bavuga ko batunguwe no gusabwa ibihumbi 50Frw bya mubazi

Nsengiyumva Eveliste umumotari mu mugi wa Kigali, avuga ko bahabwa mubazi na Yego innovation ltd mu masezerano bagiranye ntaho biri ko bazajya batanga amafaranga.

Yagize ati “Dufata izi mubazi hari amasezerano twagiranye na Yego innovation ltd, batubwira ko ntacyo tubazwa kuri izi mubazi, usibye kuzishishikariza abamotari bagenzi bacu kuzikoresha, bakatubwira ko ariukuzimenyekanisha, ariko naje gutungurwa nuko barimo kutwaka ibihumbi 50 byizo mubazi.”

Ubwo komiseri wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi, Dan Munyuza, yaganiraga n’abamotari bo Mujyi wa Kigali bamugejejeho kino kibazo, abasaba kwegera yego innovation ltd bakumvikana.

Ati “Niba imikorere yanyu na yego moto harimo ikibazo cy’ubwumvikane mukwiye guhura nabo mukumvikana, ariko inyugu zabo n’izanyu zose zikubahirizwa.”

Gatete Prudent umukozi wa Yego Innovotion ltd ushinzwe imikorere ya mubazi, avuga ko abamotari bahawe mubazi mbere bazihawe mu rwego rwo kuzimenyekanisha ariko baza gusanga hari abazifata nabi.

Ati “Twaje gusanga hari abarimo kuzifata nabi kubera baziko ari iby’ubuntu hakaba igihe aje yayangirije cyangwa se avuga ngo kasike (casque) bayimwibye niyo mpamvu twafashe izo ngamba ariko mu byukuri ibikoresho tubaha ntabwo biguze ibihumbi 50Frw n’ukugirango bumve ko ibintu tubaha batabiboneye ubuntu.”

Ngo iyo uramutse usubijeyo mubazi baguhaye waratanze ayo mafaranga urayasubizwa.

Yego Innavation ltd imaze gutanga mubazi 800 mu bamotari bo mu Mujyi wa Kigali kuva yatangira gukora muri Nzeri 2017. Mu Mujyi wa Kigali habarurwa moto zigera ku bihumbi 20 zihakorera mu buryo bwemewe n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka