Abakunzi b’umuceri bashyizwe igorora muri Expo 2017

Umuceri w’u Rwanda muri Expo 2017 urimo kwitabirwa cyane n’abaguzi kuko uri ku giciro cyo kurangura k’uwigereye ku ruganda.

Abakunzi b'umuceri bari kuwugura ku kiranguzo muri Expo 2017
Abakunzi b’umuceri bari kuwugura ku kiranguzo muri Expo 2017

Uyu muceri w’amoko atandukanye, urimo kumurikwa n’Ihuriro ry’inganda zitunganya zikanacuruza umuceri mu Rwanda (RFRM), ngo bukaba ari uburyo bwo kuwukangurira Abanyarwanda.

Umuceri urimo kugurwa cyane ni uwitwa ‘Buryohe’, muri Expo ugura 700RWf cyangwa 760RWf ku kilo bitewe nuko uwo umuntu ashaka umeze, mu gihe hanze ugura 1000RWf.

Ubundi bwoko buhari ni Basmati, igura 1000RWf nyamara hanze ya Expo ugura 1200RWf u kilo. Kigori yo iri kugura 600RWf mu gihe hanze ya Expo ari 650RWf.

Ayo moko yose y’umuceri afunze mu mifuka itandukanye y’ibiro 5, 10, 25 na 50, umuntu akagura uko yifite.

Abagura uwo muceri barawishimiye kubera uburyohe bwawo, nk’uko Cyiza Cecile ukunda Buryohe abivuga.

Agira ati “Umuceri wa Buryohe ni mwiza cyane, uraryoha, urabyimba kandi uhumura neza ku buryo numva ari wo narya gusa.

Buryohe ushobora kuwurya wonyine wabuze imboga kandi ntugire ikibazo, abana barawukunda cyane ku buryo wanyibagije uwo hanze.”

Mugenzi we agira ati “Umuceri w’iwacu ni mwiza kandi tugomba gukunda iby’iwacu. Najyaga nkunda kugura umutanzaniya ariko ubu nzajya ngura uyu cyane ko n’ibiciro bitandukanye. Agafuka k’umutanzaniya nakaguraga ibihumbi 25RWf ariko uyu ni ibihumbi 19RWf, urahendutse cyane”.

Uwo muceri uri mu moko atandukanye
Uwo muceri uri mu moko atandukanye

Mukanyangezi Adeline ucuruza uwo muceri muri Expo, avuga ko icyo bagamije ari ukuwukundisha Abanyarwanda bakibagirwa uwo hanze.

Agira ati “Dufite umuceri mwiza cyane cyane nka Buryohe utari umenyerewe, tuwugurisha ku giciro kiri hasi kandi abakiriya barimo kuwugura cyane.

Ni umuceri uhumura cyane kandi uraboneka uhagije ku buryo dushaka ko Abanyarwanda bibagirwa umutanzaniya n’indi iva hanze.”

Uwamahoro Peter, umuyobozi wungirije w’iri huriro, avuga ko kwihuza kw’inganda zitunganya umuceri byabagiriye akamaro.

Agira ati “Mbere wasangaga umuceri ari ubwoko bumwe ariko utandukanye ku isoko kubera uko watunganyijwe, rimwe na rimwe ugasanga harimo utari mwiza.

Ibyo ubu byararangiye tumaze kwihuza, ari yo mpamvu dufite umuceri mwiza ubereye isoko ry’u Rwanda n’iry’amahanga.”

Yongeraho ko ibi babigezeho kubera ubuyobozi bwiza, aho Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rubagira inama, rubashakira amahugurwa n’ingendoshuri, ku buryo ngo bumva aho bageze hashimishije.

Abantu bari kwitabira kugura uwo muceri
Abantu bari kwitabira kugura uwo muceri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka