Abajura Miliyoni umunani bagerageje kwiba amabanki yo mu Rwanda

Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko mu mwaka umwe gusa abajura Miliyoni umunani bagerageje kwiba amabanki yo mu Rwanda bifashishije ikoranabuhanga.

Guverineri wa Banki nkuru y'Igihugu BNR akangurira abantu kumva uburemere bw'Ibyaha byifashisha Ikoranabuhanga bakabikumira
Guverineri wa Banki nkuru y’Igihugu BNR akangurira abantu kumva uburemere bw’Ibyaha byifashisha Ikoranabuhanga bakabikumira

Byatangajwe na Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, ubwo yari mu kiganiro cyateguwe na Polisi y’igihugu, kigamije kugaragaza uko ubujura bw’amafaranga bwifashisha ikoranabuhanga bukorwa n’uko bwarwanywa, kuri uyu wa 19 Mutarama 2018.

Guverineri Rwangombwa asaba ibigo by’imari kuba maso kuko nubwo abo bajura bataragera ku mugambi wabo, habaye uburangare bawugeraho.

Yagize ati “Mu gihe cy’umwaka umwe twakumiriye abantu miliyoni umunani bashakaga kwinjira muri ‘system’ z’amabanki yacu. Hari ikigo kimwe cyarangaye abo bajura bafatanyije n’abakozi bacyo bibye miliyoni 900Frw ashyirwa ku makonti ari mu yandi mabanki ariko yaragarujwe”.

Akomeza avuga ko ubufatanye hagati ya Polisi y’igihugu na BNR ari bwo bwatumye ayo mafaranga yose agaruzwa.

Arongera ati “Turakangurira abantu kumva uburemere bw’iki kibazo kuko turimo gushyira ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye. Tutabihaye umwanya ngo dushyireho umutekano uhagije, byatera ikibazo ku bukungu n’umutekano by’igihugu”.

ACP Peter Karake, ukuriye ishami rya Polisi rishinzwe itumanaho no kugenza ibyaha by’ikoranabuhanga, agaruka kuri bumwe mu buryo abo bajura bakoresha.

Ati “Hari abantu biyita abakozi b’amabanki, akakubwira ko konti yawe igiye kujya mu kibazo, ukaba wamuha umubare w’ibanga wawe akawukoresha mu kukwiba. Hari kandi abakubwira ko watsindiye amafaranga runaka nta rushanwa wagiyemo, ukamuha amakuru yatuma akwiba’’.

Ikiganiro cyitabiriwe n'inzego zitandukanye zifite aho zihurira no gukumira ibyaha
Ikiganiro cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira no gukumira ibyaha

Akomeza asaba ibigo by’imari gukurikirana abakozi babyo kuko ngo harimo abagira ingeso mbi yo gutanga amabanga y’ibigo bakorera cyangwa bagatanga konti z’abantu bigatuma bibwa.

Musangamfura Ignace uyobora Goshen Finance, yemeza ko ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga bitari bimenyerewe ariko ko bagiye kubirwanya.

Ati “Ibi ni ibyaha bitandukanye n’ibyo kwiba mu mifuka cyangwa habomowe inzu kandi bihombya ibigo by’imari n’igihugu. Nyuma y’ibi biganiro tugiye kongera ibikoresho byadufasha guhangana n’ibi byaha no guhugura abakozi kugira ngo tubyirinde”.

Polisi y’igihugu ivuga ko muri 2016 abibisha ikoranabuhanga bagerageje kwiba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari n’ama Euro ibihumbi 340, naho muri 2017 bagerageza kwiba asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda n’amadorari ya Amerika 605.028.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka