Abacuruzi bahangayikishijwe n’abahaha bagabanutse muri iyi minsi mikuru

Mu minsi mikuru mu Rwanda no ku isi hose niho abantu bafata umwanya wo kwishima no kwishimana n’ababo babaha impano. Usanga urujya n’uruza mu masoko bamwe bahaha abandi basurana n’inshuti zabo.

Ibiti by'ibikorano nibyo bisigaye bicuruzwa mu minisi mikuru ya Noheli kuko bitakemewe gutema ibiti bizima
Ibiti by’ibikorano nibyo bisigaye bicuruzwa mu minisi mikuru ya Noheli kuko bitakemewe gutema ibiti bizima

Elisabeth Nyiramatama umwe mu bacuruzi b’amashaza mu isoko rya Nyabugogo, avuga ko mu minsi isanzwe acuruza ibiro bigera kuri 20 ku munsi, aho ikilo kimwe akigurisha kuri 700Frw. Avuga ko ariko kuwa Gatanu yacuruje ibiro 40 by’ayo ariko akavuga ko yari agitegereje abandi bakiriya.

Yagize ati “Uyu munsi twagize abakiriya benshi baguze ibiryo bazateka kuri Noheli! Nashoboye gukuba kabiri ibyo nsanzwe ncuruza.”

Abandi bagore babiri bacururiza inanasi muri iri soko, umwe muri bo yitwa Angelique Iradukunda yabwiye Kigali Today ko ubusanzwe acuruza inanasi 15 ku munsi ariko nawe akaba yashoboye gucuruza 40, imwe yayigurishije kuri 400Frw.

Ati “Muri iyi minsi mikuru ya Noheli twagiye tubona abakiriya benshi.”

Iyi busheri biragaragara ko nta bakiriya benshi ifite, mu gihe mu yindi myaka babaga babyigana
Iyi busheri biragaragara ko nta bakiriya benshi ifite, mu gihe mu yindi myaka babaga babyigana

Undi mucuruzi w’imineke witwa Felix Niyonsenga avuga ko atigeze abona impinduka mu kwitegura iyi minsi mikuru ariko akizera ko wikendi izarangira abakiriya baje.

Ati “Ubusanzwe iminsi itatu ibanziriza Noheli ducuruza toni eshatu z’imineke ariko uyu munsi twacuruze icyakabiri cyayo.”

Abaranguzi b’ibirayi bo bavuga ko babonye abakiriya benshi kuri uyu wa Gatanu, mu gihe ababikucuruza kuri detaye bo bavuga ko umunsi utababereye mwiza, nk’uko umwe muri bo yabitangaje.

Inkoko ni imwe mu nyama ziba zihagazeho mu minsi mikuru
Inkoko ni imwe mu nyama ziba zihagazeho mu minsi mikuru

Abacuruzi b’inyama bonyama bo bavuga ko umunsi wo kuwa Gatanu waranzwe n’ubuke bw’abakiriya. Umwe muri bo witwa Nyiraneza Edissa.

Ati “Byadutangaje natwe kuko twagize abakiriya bake ariko dufite icyizere ko bazaboneka.”

Abandi bacuruzi bacururiza muri iri soko ibintu bitandukanye nka Laurence Bamurange ucuruza amavuta yo guteka n’ibindi bintu byifashishwa mu buzima bwa buri munsi, avuga ko umunsi wamugendekeye neza.

Ati “Uyu munsi nacuruje utubido dutatu tw’amavuta yo guteka. Ubusanzwe nacuruzaga kamwe mu kunsi.”

Imyenda ni bimwe mu bicuruzwa bigurwa cyane mu minsi mikuru, ku buryo usanga abaguzi baba babyigana
Imyenda ni bimwe mu bicuruzwa bigurwa cyane mu minsi mikuru, ku buryo usanga abaguzi baba babyigana

Venuste Sangwa ucuruza ibintu by’abakobwa birimo imyenda, inkweto n’amasakoshi, avuga ko yagize akazi kenshi uwo munsi kuko yiriwe afasha abakobwa kwigera ibyo bashakaga kugura. Ati “Abenshi mu bakiriya batugannye ni abashakaga kugura imyenda n’inkweto.”

Umuhanda werekeza Nyabugogo nawo wari wuzuye abacuruzi b’imyenda bamwe bazwi nk’abazunguzaji, ku buryo bitari byoroheye umuntu gutambuka.

Uyu we yahisemo kugura igitoki hakiri kare
Uyu we yahisemo kugura igitoki hakiri kare

Uwitwa Jean Baptiste Uwitonze ucuruza imyenda y’abagabo ati “Habayeho impinduka uyu munsi. Ubusanzwe sinarenzaga amapantalo atatu ku munsi ariko ubu maze gucuruza atanu kandi ndizera ko umunsi urangira ncuruje 10.”

Alexandre Kwizera ucuruza imitako ya Noheli irimo ibirugu n’amatara, ati “SInzi uko byagenze kuko nta bakiriay bari kuza.”

Avuga ko mu myaka ya shize yabaga yizeye kwinjiza byibura ibihumbi 300Frw mu minsi ya Noheli ariko ngo kuru ubu ntiyizeye kuzakorera ibihumbi 100Frw.

Mu isoko rya Nyabugogo nta rujya n'uruza rwinshi ruhagaragara
Mu isoko rya Nyabugogo nta rujya n’uruza rwinshi ruhagaragara
Abajya kurira iminsi mikuru iwabo nabo baba ari benshi
Abajya kurira iminsi mikuru iwabo nabo baba ari benshi
Abagenda mu Mujyi wa Kigali ninjoro bariyongera, ibintu bidasanzwe mu yindi minsi
Abagenda mu Mujyi wa Kigali ninjoro bariyongera, ibintu bidasanzwe mu yindi minsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka