Abacuruzi b’Abanyarwanda begerejwe icyambu cya Dar Es Salaam

Mu minsi ya vuba ibicuruzwa bituruka ku cyambu cya Dar Es Salaam bishobora guhenduka, nyuma y’uko serivisi zatangirwaga kuri iki cyambu zazanywe i Kigali.

Minisitiri Makame (ibumoso, wambaye ikoti ry'ubururu) hamwe na Minisitiri Uwihanganye (usinya) mu muhango wo gutangiza ishami ry'icyambu cya Dar Es Salaam i Kigali
Minisitiri Makame (ibumoso, wambaye ikoti ry’ubururu) hamwe na Minisitiri Uwihanganye (usinya) mu muhango wo gutangiza ishami ry’icyambu cya Dar Es Salaam i Kigali

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Werurwe 2018, nibwo Ministiri wa Tanzania ushinzwe ubwikorezi, Prof Makame Mnyaa Mbarawa, yafunguye ishami rya serivisi z’ikigo ‘Tanzania Ports Authority (PTA)’ i Kigali.

Iri shami rizakorera mu nyubako ya ’Makuza Peace Plaza’, rishinzwe kwishyuza no kwemeza inyandiko z’abacuruzi banyuza ibintu ku cyambu cya Dar Es Salaam.

Yavuze ko byakozwe muri gahunda yo korohereza abacuruzi gukora ingendo zijya i Dar Es Salam bajya kuzana ibicuruzwa, ahubwo bikazajya bibasanga mu Rwanda.

Yagize ati "Turashaka ko umucuruzi uri mu Rwanda atakongera gukora ingendo ajya kuzana ibicuruzwa; ahubwo azuzuza ibyangombwa byose bisabwa yibereye aho ari akoresheje ikoranabuhanga.”

U Rwanda na Tanzania byiteguye gutangiza iyubakwa ry'umuhanda wa Gari ya Moshi
U Rwanda na Tanzania byiteguye gutangiza iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya Moshi

Minisitiri Makame yizeje kandi ko imodoka zitwaye ibicuruzwa zitazongera guhagarikwa ahantu harenze hatatu muri Tanzaniza kuko nabyo byatinzaga ibicuruzwa mu nzira.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingendo n’ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yasobanuye ko kwegerezwa serivisi z’icyambu byatangiye kugaragaza ingaruka nziza.

Ati ”Mu mwaka wa 2015 ibicuruzwa byamaraga iminsi 10 mu nzira none ubu biramara itanu gusa. gutwara kontineri imwe y’ibicuruzwa byatwaraga amadolari y’Amerika 6.000; ariko ubu hakoreshwa ari hagati ya 3.000 na 5.000.”

Umuyobozi w’uruganda Master Steel rutumiza ibyuma hanze, Ndayambaje Teddy yavuze ko igiciro cy’ubwikorezi kiri mu byabangamiraga ibiciro mu Rwanda.

Avuga ko uko ibiciro by’ingendo bimanuka ari nako ibiciro by’imbere mu gihugu nabyo bimanuka.

Minisitiri Makame kandi yanashyize umukono ku masezerano yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzagera mu Rwanda.

Biteganijwe ko imirimo yo uyu muhanda uva Isaka muri Tanzania izatangira mu kwezi ku Ukwakira 2018, ikazamara imyaka itatu.

Uwo muhanda niwuzura ibicuruzwa bizajya bimara igihe kingana n’amasaha 20 mu nzira, bivuye ku mu minsi itanu bisanzwe bimara bizanywe n’imodoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

magufuri kurundi Ruhunde atubera umugisha nuko yanga akatubera umufiristiya akatunyaga, ariko ubuyobozi nabahanga ibyonabyo bizakemuka, nokuba Aba TZ batuzira bizashira tuhagende twisanzuye

Alias yanditse ku itariki ya: 11-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka