Abacuruzi 770 banyereje imisoro ingana na miliyari 6RWf

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gitangaza ko hari abacuruzi 770 cyishyuza imisoro ku nyongeragaciro (TVA), bakazayishyura baciwe n’amande.

JPEG - 107.7 kb
RRA mu nama n’abahagarariye PSF mu Rwanda

Byatangajwe mu nama yahuje RRA n’abahagarariye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), ku wa kane tariki ya 22 Ukuboza 2016.

RRA yamenyesheje abayobozi ba PSF ko abo bacuruzi 770 bari mu gihugu hose. Bakaba batagaragaza uburyo bishyuye imisoro ku nyongeragaciro ingana na miliyari 6RWf.

Ibi ngo bizatuma bishyura ayo mafaranga bongeyeho andi miliyari 6RWf, nk’uko bitangazwa na komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu, Kayigi Aimable.

Agira ati “Abo twishyuza umusoro ni abantu 770, ndetse bazongeraho ibihano bijyanye nawo, kuko iyo baza kwishyura mbere yo kumenyekana nta kibazo baba bafite.

Iyo umuntu wanditsweho gutanga musoro ku nyongeragaciro (TVA) aguze, arawutanga ariko nawe iyo agurishije arawakira.

Ikibazo ni uko hari abagura n’abantu batanditse muri TVA, bagashyira ku nyemezabuguzi inimero y’umucuruzi itanditswe muri TVA.”

Kubera iyo mpamvu RRA yashyizeho ikoranabuhanga rizamenya neza niba amazina y’umucuruzi na nimero ye ya TIN aribyo kandi byanditse ku musoro ku nyongeragaciro.

Iryo koranabuhanga kandi rizafasha kureba niba nimero y’iyo fagitire ibaho kandi itarengeje imyaka ibiri.

Iyo hari ikitanditse mu ikoranabuhanga rya RRA, umucuruzi azajya abanza kumenyeshwa ahari ikibazo no kugikemura, kugira ngo abone ubutumwa bumwemerera gutanga umusoro.

Abacuruzi kandi ngo nta rwitwazo bagomba kugira, kuko baba bafite iminsi 15 yo kubikora nyuma y’ukwezi bacurujemo.

Umuyobozi wa PSF mu mujyi wa Kigali, Bitwayiki André yizeza ko ikoranabuhanga ryunganira imenyekanishamusoro rizafasha abikorera kugenzurana no kugirana inama, mbere y’uko hari abantu bafatirwa ibihano birimo gufungirwa ubucuruzi.

RRA ivuga ko hari abasora ibihumbi 18 banditse mu musoro ku nyongeragaciro, bakaba ari abafite ibicuruzwa by’agaciro karengeje miliyoni RWf.

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka