Amatara yo ku mihanda yabongereye amasaha y’akazi

Abaturiye agasantere ka Arete mu Murenge wa Kinazi, akarere ka Huye, bavuga ko basigaye bakora n’amasaha y’ijoro kubera amatara rusange.

Amatara yo mu gasantere ka Kinazi atuma basigaye bakora na nijoro ntacyo bikanga.
Amatara yo mu gasantere ka Kinazi atuma basigaye bakora na nijoro ntacyo bikanga.

Aya matara bayahawe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ya 2015-2016, none batangiye kubona impinduka mu bucuruzi bwabo.

Jean Claude Sindikubwabo ukora akazi, avuga ko aho yashyiriweho isoko ritakirema kuwa kabiri no kuwa gatanu gusa. Avuga ko no mu yindi minsi abantu babasha guhaha bakitse imirimo.

Yagize ati “Abazaga guhaha saa kumi ntibagita imirimo yabo baje mu isoko. Basigaye bakora akazi kabo bakagatunganya, byagera saa moya bakanyura mu isoko bagahaha, hanyuma bagataha.”

Yongeraho ko iri soko ritakirema mu masaa moya nka mbere kuko risigaye rigeza mu masaa tatu.

Umwe mu basore bacuruza ubuconsho mu ikarito ku muhanda, we avuga ko mbere iyo bwamaraga kwira yamanikaga itoroshi mu mutaka kugira ngo abatambuka bamugurire, ariko ubu bitakiri ngombwa.

Ati “Kubera ko haba habona nta n’ubwo bakinyiba.”

Gusa bifuza ko aya matara yagezwa no mu mudugudu uri uri hafi y’agasantere ka Arete, kuko nk’abanyonzi bari batangiye kwizera gukora kugeza saa tatu, nk’uko uwitwa Hitimana abivuga.

Ati “Ku manywa, abatuye mu mudugudu bagenda n’amagare kuko ari yo aboroheye. Ariko nijoro bitegera moto batinya ko twabagusha. Nyamara, iyo aza kuhagezwa tuba dukora kugeza saa tatu.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Vedaste nshimiyimana, we avuga ko batigeze bateganya kugeza aya matara mu mudugudu. Avuga ko ibyakorewe mu gasantere ka Arete ni byo byari bihateganyijwe.

Avuga kandi ko uretse n’amatara rusange, n’ibindi bikorwa remezo Abanyakinazi bazakomeza kugenda babigezwaho uko akarere kabo kazagenda karushaho gutera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birashimishije arko bazadukorere umuhanda wa kabona ujya mu cyiri.

ntakirutimana yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka