Abaturage bateye umugongo inguzanyo za VUP

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buranenga bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP kuba batitabira gukorana n’Umurenge SACCO ngo bahabwe amafaranga y’inguzanyo yabagenewe.

Bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP mu Karere ka Bugesera.
Bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP mu Karere ka Bugesera.

Imirenge itatu, ari yo Shyara, Musenyi na Mwogo yo mu Karere ka Bugesera ni yo yatangiriweho ku ikubitiro muri gahunda ya VUP yo gutanga inguzanyo ku mishinga ibyara inyungu y’abaturage binyuze mu mirenge Sacco.

Mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2015, akarere kari karateganyije miliyoni zisaga 112, gusa ngo abaturage ntibitabira gufata ayo mafaranga nk’uko bivugwa na Gakwerere John, Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere.

Agira ati “Ntabwo barimo kwitabira uko tubishaka kuko ni amafaranga yabo yabagenewe kugira ngo abakure mubukene”.

Kugira ngo umugenerwabikorwa ahabwe ayo mafaranga agomba kuba amaze gukorana na SACCO nibura mu gihe cy’amezi atatu, kuba afite umushinga ukoze neza ndetse akaba afite icyangombwa cy’ubutaka akagitanga nk’ingwate.

Gakwerere avuga ko muri miliyoni zisaga 112 yateganyijwe mu ngengo y’imari y’akarere, hasohotse abarirwa muri miliyoni 38.

Bamwe mu baturage bavuga ko ayo mafaranga agenerwa abantu batazi gukora imishinga ndetse n’iyo bayikoresha ugasanga batamenya kuyigenzura kugira ngo ibashe kubabyarira inyungu.

Uwitwa Dusabinema Callixte agira ati “Aya mafaranga ntayo nafashe kuko nifitiye agasambu gato. Mu gihe se bayampaye hanyuma agahomba bangurishirije agasambu nari nsigaranye abana banjye bazatungwa n’iki!”

Mugenzi we Nyiransabimana Odette, we avuga ko impamvu batitabira kuyafata ari uko mbere bayabahaga ku nyungu ya 2% ariko ubu sacco ikaba ibaca inyungu ya 11%.

Umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Gakwerere John, avuga ko batangiye ubukangurambaga bushishikariza abaturage gusaba ayo mafaranga, cyane abasaba kwibumbira mu matsinda.

Gahunda yo kunyuza amafaranga ya VUP muri SACCO yaje nyuma y’aho abaturage bamwe bari bamenyereye guhabwa ayo mafaranga mu ntoki, bigateza ibibazo mu kuyishyura, ngo hari n’abayafataga bazi ko ari impano batazishyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyonyungu irahanitse kumuturage

ndungutse yanditse ku itariki ya: 10-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka